Amakuru ashushyeImyidagaduro

Yverry yahakanye amakuru yo kwerekeza muri New Level

Umuhanzi Yverry yahakanye amakuru yo kwerekeza muri imwe mu nzu zitunganya umuziki hano mu Rwanda [label] ya New Level.

Rugamba Yvess [Yverry mu muziki] ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda bafite impano ikora ku mutima kandi ikagararira buri wese wumvise ibihangano bye cyangwa se akamubona ku rubyiniro ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze ziba ziganjemo iz’urukundo.

Uretse kuba ari umunyempano, uyu muhanzi ni umwe mu barangije mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo. Ikintu cyazamuye  urwego rw’imiririmbire ye ku buryo buhambaye , bigatuma akomeza kwigarurira no kwemeza abakunzi b’umuziki ko ar’umunyempano udashishidishanywaho kandi agatanga icyizere ko niyitabwaho azageza kure hashoboka umuziki nyarwanda.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise uragiye, Nkuko njya mbirota aherutse gukorera amashusho ndetse n’izindi nyinshi.

Mu minsi hari amakuru yasakaye yemezaga yaba ari mu biganiro n’inzu itunganya umuziki  ya New Level kugira ngo ikomeze gukurikirana ibikorwa bye bya muzika no kumufafasha mu buryo bwose kugira ngo bazamure urwego rwe banamenyekanishe ibihangano bye birushijeho.

Yverry  yavuze ko nta biganiro yigeze agirana n’iyi nzu ndetse yemeza ko ababivuga atazi aho babikuye . Avuga ko kugeza agikora umuziki nkuko yari asanzwe awukora, nkuko   Ten to night dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Yverry yari asanzwe afashwa mu buryo bwose bwa muzika n’umuhanzi King James , aho yamufashaga gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho ndetse akamugira inama zijyanye n’umuziki kugira ngo akomeze kuzamura urwego ku buryo umuziki we warenga imbibi z’u Rwanda.

Uyu muhanzi amaze umwaka urenga akorana bya hafi na King James ndetse kugeza ubu nta gihindutse akaba ariwe uzakomeza gukurikirana ibikorwa by’umuziki we mu buryo bwose .

Si we muhanzi wenyine King James yiyemeje gufasha kuko n’uwitwa Jean Luc Ishimwe impano ye yamushituye  akiyemeza gukora buri kimwe cyatuma urwego rw’umuziki we ruzamuka , kugeza ubu aba bahanzi bombi bari mu bari kwitwara neza mu muziki ndetse bakomeje gutanga icyizere cy’ejo hazaza ha muzika nyarwanda.

umuhanzi Yverry ukomeje gukataza mu ruhando rwa muzika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger