AmakuruAmakuru ashushye

YouthConnekt : Drogba yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ari ndende

Didier Drogba wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire na Chelsea, ahamya ko yishimiye kuba ari mu Rwanda kandi akaba yishimira iterambere u Rwanda rugezeho.

Didier Drogba yabigarutseho ubwo yitabiraga ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt Africa 2019 ku munsi waryo wa kabiri  wabereye muri Kigali Convention Centre.

Drogba yatangajwe n’ imbaraga zakoreshejwe mu kongera kubaka igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko abantu bongeye kwicarana bakaganira bagahuza imbaraga zubaka igihugu, yemeza ko ari aha mbere Afurika byabaye.

Ati “Muri urugero, mu bunararibonye bwanjye buke, ubwo muri Côte d’Ivoire hari intambara ya gisivili, nabifashishaga nk’urugero”.

“Birumvikana Mandela yambereye icyitegererezo cyane, papa nk’uko mwita yambereye urugero, ariko namwe mwambereye icyitegererezo. Nagarutse hano imyaka 10 nyuma yaho mbona iterambere iki gihugu kigezeho, uko murimo gutegura YouthConnekt, mbona ko muri urugero rw’umugabane wose”.

Uyu mugabo yagize uruhare mu kugarura amahoro mu gihugu cye aho mu 2006, yasabye abarwanaga mu gihugu guhagarika intambara byanaje kugerwaho. Drogba yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwamubereye icyitegererezo, akaba yararurebeyeho mu gukora iki gikorwa cy’indashyikirwa.

Drogba avuga ko mu buzima bwe bw’umupira yagiye ahura n’inzitizi zirimo imvune n’ibindi ariko akagumana k’umutima intego yo kuba ku isonga. Aha niho yahereye abwira urubyiruko ko rugomba kugira indoto, kwigirira icyizere, ishyaka, gukora ibyo rukunda byose bigaherekezwa no gukora cyane.

“Tugomba kugira inzozi, ishyaka no gukora cyane kuko kugera ku byiza bisaba gukora cyane. Nagiye muri Chelsea kuko bari bamfitiye icyizere, hari benshi beza bari kugura ariko nabonye ayo mahirwe nyabyaza umusaruro”.

Uyu munyabigwi agarutse mu Rwanda aho yahaherukaga mu 2009, ubwo we na Samuel Eto’o, umunya Cameroun wigeze gukinira ikipe ya FC Barcelona, bakusanyaga imisanzu yo gutera inkunga gahunda ya ‘One Dollar Campaign’ yo gushakira icumbi abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagira aho baba.

Didier Drogba w’imyaka 41 yabaye kapiteni wa Côte d’Ivoire ndetse yayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi, by’umwihariko aba umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza kubera ibyo yayifashije kugeraho mu myaka icyenda yayikiniye.

Yves Tébily Didier Drogba kandi yabaye umukinnyi w’umwaka muri Afurika inshuro ebyiri zitandukanye, hagati ya 2006 na 2009.

Inama yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko basaga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu 91 byo muri Afurika no hanze yayo.
Uretse uru rubyiruko, iyi nama yitabiriwe na ba baminisitiri barenga 20 b’urubyiruko bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi, bose baje kuganira ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.

Yashishikarije urubyiruko kujya hanze rugiye kwiga, gushaka ubumenyi, hanyuma rukagaruka rugashora imari mu bihugu byarwo, ku mugabane warwo rukawuzamura.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger