AmakuruImyidagaduro

Young Grace yanenze Pique babyaranye Diamante

Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace] wamamaye mu njyana ya Hip Hop yafashe umwanya ashimira nyina wamwibarutse aho avuga ko adahwema kumufasha umunsi ku munsi, ndetse vuga ko amushimira byimazeyo urukundo yamugaragarije kugeza akuze.

Ejo tariki ya 8 Werurwe nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ari nabyo byateye uyu muhanzikazi gushimira nyina umubyara anaboneraho umwanya wo kumwifuriza uwo munsi mwiza.

Young Grace kandi yanenze Rwabuhihi Hubert Pique babyaranye Diamante amushinja kwitarutsa inshingano ze nk’umubyeyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yashimiye nyina umubyara ku byiza byose yamukoreye avuga ko ababyeyi b’abagore bakora n’inshingano z’abandi.

Yagize ati“ Ubundi ababyeyi b’abagore turi abanyembaraga nyinshi cyane. Twifitemo ubushobozi bwakora inshingano zacu neza tukaba twanakora n’iz’abandi bananiwe. Urugero natanga ni mama wanjye yarambyaye, arandera, aranankuza.”

Yakomeje anenga kandi umusore babyaranye kuba yarihungije inshingano ze none zikaba zikorwa na nyina umubyara.

https://www.instagram.com/younggrace_abayizera/?utm_source=ig_embed

Yagize ati“ntabwo byarangiriye aho rero n’ubu aracyakora kuko ubu noneho amfasha kurera umwana wanjye. Mama kubaho kwa we mu buzima bwanjye n’umwana wanjye byanyibagije burundu kubura kwa se w’umwana watarutse agahunga inshingano.”

Tariki ya 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, Diamante, akaba yaramubyaranye na Rwabuhihi Hubert Pique bakundana wari waranateye ivi amusaba ko bashyingiranwa ariko bakaba baraje gutandukana.

Pique na Young Grace ubwo bari mu buryohe bw’urukundo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger