AmakuruUtuntu Nutundi

Yatunguye abantu avuga ko yakwegukana umudali mu kwikinisha

Umukobwa witwa Efia Odo, usanzwe ari umukinnyi wa filimi ukomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse ukunze no kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, yatunguye abantu cyane ubwo yavugaga ko yabaswe n’ingeso yo kwikinisha kandi ari nk’imyitozo ngororamubiri kuri we.

Mu butumwa yashize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho bwaherekejwe n’ifoto y’umukobwa ufite imidali myinshi yegukanye mu mikino ya Olempike, uyu mukobwa Efia Odo, yavuze ko nubwo uwo mukobwa yegukanye iyo midali, nawe aba yarayegukanye iyo kwikinisha biza kuba ari umukino nk’iyindi wemewe muri aya marushanwa.

Ikintu cyatangaje abantu benshi nuko kuri ubwo butumwa Efia Odo yashize kuri Instagram ye, yakomeje anasobanurira abantu bose bamukurikira uburyo bwiza bwo kwikinishamo ndetse n’uburyo babikoramo bikabaryohera.

Ubusanzwe ibikorwa byo kwikinisha, bivugwa igihe umuntu akinisha imyanya y’ibanga ye kugeza ubwo agera ku byishimo bye byanyuma (kurangiza) nkaho arimo gukora imibonano mpuzabitsina.

kwikinisha bikorwa abantu bakoresha ibintu bitandukanye ariko akenshi usanga abantu babikora bakoresha intoki ndetse n’ibiganza.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger