AmakuruUtuntu Nutundi

Yatunguwe no gusubizwa na RIB Telefone amaze igihe yaribwe maze ayivuga imyato

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023 umuturage witwa Kabibi  Sabine yasabwe n’ ibyishimo amaze kugarurirwa telefoni yibwe abinyujije ku rubuga rwa twitter maze  ashimagiza urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).

Yagize ati: ” Banyibye telefoni yange mu mwaka ushize mu kwezi kwa Munani mpita numva ko ngomba gushaka indi ariko inshuti zange zigakomeza kumbwira ko ngomba kujya gutanga ikirego kuri RIB , naje kujyayo ntanga ikirego ngisiga aho ariko nta bifitiye ikizere.

Yakomeje avuga ko haciye ukwezi yaguze indi telefoni abwira bagenzi be ko itazaboneka. Nyavuze ko bitunguranye uyu munsi yahamagawe bamwibwira bavuga ko ari kuri RIB aho yatanze ikirego kirebana na Telefoni yabuze maze bamusaba kugera aho bakorera.

Avuga ko yagezeyo ariko atari kwiyumvisha icyo bamushakira maze agatungurwa no guhabwa telefoni ye nyuma y’ amezi umunani. Asoza ashimira RIB.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger