AmakuruIkoranabuhanga

Yatanze ubuhamya: Yigomwe kurya ngo agurire internet (Data) muri Telefoni

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatanze ubuhamya bw’uburyo yemeye akaburara ariko akagura internet ngo kuko ihenze cyane muri iki gihugu.

Uyu ni umunyeshuri witwa Bonheur Malenga, yatanze ubu buhamya kubera ko yari ari mu gihirahiro cy’ahantu yagura internet (Data) mu mujyi wa Kinshasa.

Uyu  munyeshuri w’imyaka 27 wiga engineering, amafaranga yose akoresha ayahabwa n’ababyeyi be ariko ikibazo afite ni uko asigaye ayakoresha cyane agura internet akora ubushakashatsi ku byo yiga aho kugira ngo ayifashishe  agura ibimutunga nk’ibyo kurya ngo kuko internet muri iki gihugu igura umugabo igasiba undi bitewe no guhenda.

Yabwiye umunyamakuru wa BBC ati ” Igihe nshonje , ndibaza nti ubu se ngure ibyo kurya cyangwa ngure internet y’amasaha 24, ngahitamo kwigurira interineti kugira ngo nige .”

Uyu musore atuye i Kinshasa  mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, muri uyu mujyi  26%  by’amafaranga binjiza bayakoresha bagura internet

Uyu musore yakomeje abwira umunyamakuru ati ” Naribwiye nti kumara umunsi n’ijoro rimwe ntariye ntabwo byanica, niguriye internet ndemera ndyama mu gifu nta kintu kirimo.” Uyu musore yavuze ko atari we  gusa uhura n’iki kibazo  ahubwo ngo ni muri rusange.

Congo iri mu bihugu bigira internet ihenze ku Isi.

Hari abo bambura inkweto  zabo bananiwe kwishyura internet muri cybercafé

Hari undi muntu utuye mu birometero 2 000 uvuye mu mujyi wa Kinshasa wavuze ko yigeze kujya muri Cybercafe ngo bamuhe imashini ajye kuri internet, amafaranga yari yatanze yarashize aribagirwa arakomeza akora ibyo yakoraga maze mu gutaha bamwishyuza akayabo arayabura maze basigarana inkweto yari yambaye nk’inyishyu.

N’ubwo ihenda, ngo igenda gahoro cyane kuko ikintu cyafunguka mu munota umwe gifunguka mu minota 3. Mr Kasinga yari afite amafaranga yo kwishyura isaha imwe ariko kubera ko yagendaga gake ahamara amasaha 3.

Yagerageje kubibwira nyiri Cybercafe ngo nibura amafaranga azayazane nyuma amubera ibamba ahubwo akarushaho gutera hejuru amubwira ko internet atari iy’abakene. Uzi igitangaje? uyu musore yasubiyeyo ngo yishyure bamuhe inkweto ze asanga barazigurishije.

DRC ni igihugu cya kane gifite abaturage benshi muri Afurika, ni hafi 2/3 by’uburayi bw’iburengerazuba, gikungahaye ku mabuye y’agaciro yifashishwa mu gukora telefoni ariko kandi 17% ni bo bakoresha internet, muri abo abagabo ni bo benshi ugereranyije n’igitsina gore.

Impamvu zituma internet ihenda cyane muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kodjo Ndukuma wigisha muri kaminuza ya Université Pédagogique Nationale (UPN) i Kinshasa yavuze ko hari impamvu 3 z’ingenzi zituma internet ihenda cyane muri iki gihugu.

  1. Nta muntu numwe uzi igiciro nyacyo cya internet, ingano y’iyo wagura ugereranyije n’amafaranga, urugero ngo umenye ngo amafaranga 1000 ni 1GB ….
  2. Nta bigo byinshi by’itumanaho bikorera muri iki gihugu, aha bituma bake bakorera muri iki gihugu bumvikana ku giciro bashaka , nta gupiganirwa abakiriya kuba muri iki gihugu.
  3. Imisoro ihambaye, ibigo by’itumanaho bitanga imisoro ku rwego rw’igihugu, mu ntara, no mu turere, iyi misoro yose batanga bayishyira ku mitwe y’abafatabuguzi babo.

Hagati aho, leta ikomeje kotswa igitutu ngo igire icyo ibikoraho, nyuma y’imyigaragambyo y’itsinda ry’urubyiruko rw’impirimbanyi rizwi nka ‘ La Lucha’.

Mu Rwanda ho bimeze bite ?

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye nk’imwe mu nzira yo kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

Muri raporo ya RURA igaragaza uko urwego rw’ikoranabuhanga mu gihembwe cya mbere cya 2018 rwari ruhagaze, umubare w’abanyarwanda bakoresha internet wavuye ku bantu 5,252,996 mu Ukuboza 2017, ugera ku bantu 5,642,574 muri Werurwe 2018.

Kugeza muri Werurwe, Internet ya 4G yabashaga kugera mu gihugu hose ku kigero cya 92.5%, iya 2G igera kuri 99.13% naho 2.5 G igera kuri 99.92% by’igihugu cyose.

RURA kandi igaragaza ko internet ya 3G igera mu gihugu hose ku kigero cya 77.40% mu gihe 3.5 G ari 93.37%.

Icyakora nubwo umubare w’abakoresha internet wiyongereye, umubare wa telefone zigezweho (smart phones) ari nazo zikunze gukoresha internet cyane wagabanyutseho 5.3 % ugereranyije no mu Ukuboza 2017 kuko zavuye kuri 1,165,115 zigera kuri 1,102,461.

U Rwanda rwari rufite intego yo kuba nibura 35% by’abaturage bazaba bakoresha internet mu mwaka wa 2020.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger