AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

….”Yaransomye mara iminsi itatu ntarya, ntanywa.” Umugore wa Gen. Mudacumura atanga ubuhamya ku rukundo rwabo

Umugore wa Gen Mudacumura yavuze ibigwi uwari umugabo we Maj. General Sylvestre Mudacumura  uherutse kwicwa n’umutwe w’abasirikare  ba FARDC, anahishura bimwe mu byaranze intangiriro z’urukundo rwabo.

Ibi byabaye ku mugoroba w’iki cyumweru ubwo hasozwaga umuhango wo kumwibuka no kumusabira muri misa yabereye muri iki gihugu.

Imbere y’imbaga, uyu mugore we yavuze ko yamenye Mudacumura afite imyaka 14, bamuhururira nk’umuntu wakoraga amasiporo benshi bamuzi cyane.

Yagize ati “Namumenye ndi umwana w’imyaka nka 14, twahuriye i Kigali kwa mukuru wanjye wari umaze gusabwa, ari umuntu w’umugabo muremure, munini, ndimo gukata umukati nkoresha icyuma kitari icyo gukata umukati mbona biramusekeje,…Bavugaga ko ari umugabo ukora amasiporo, twavaga mu misa ya mbere nkaguma mu rugo abandi bakajya kureba”.

Yakomeje avuga ko ari aho Mudacumura yamubengutse bwa mbere, nyuma y’imyaka bongera guhura akajya amuha gahunda yaho bahurira ariko ntibikunde, biratinda ariko baza kongera guhurira i Butare Mudacumura ari mu kazi ngo ubwo Perezida Museveni yasuraga u Rwanda ariko birangira nabwo batabonanye.

Uyu mugore yavuze ko byatinze akaza guhura na we i Kigali, ubwo yari yasuye mubyara we witwa Gorethi,

Ati “Hashize iminsi nagiye gusura mubyara wanjye Marie Gorethi hariya i Kigali na we wari umugore w’umusirikare, ngezeyo mbona arirukanse agiye kuri telefoni aramuhamagaye nyuma y’iminota itatu aba arahasesekaye [Mudacumura].

Ntabwo nongeye kumuva mu nzara, aranyubaha rwose tumarana weekend yose, aranyubaha ntiyankoraho kuko nari nkiri umwana w’umukobwa namubujije kunkoraho. Ku cyumweru byabaye ngombwa ko nsubira i Butare ku masomo, n’uko hari umuntu wadutwaye mu modoka twicaye inyuma n’uko Mudacumura aransoma, ibyiza biri inyuma kuko namaze iminsi itatu ntarya, ntanywa, ntavuga kubera y’uko umuntu wanjye nari namubonye”.

Bitangazwa ko uyu mugore atabanaga na Gen.Mudacumura kuva mu1996, ko yari yaramutaye atwarwa n’umuzungu ngo banabyaranye mu ibanga bituma batandukana na Mudacumura ku buryo bw’ibanga dore ko ngo yanamusabaga kuva muri FDLR umugabo we akabyanga.

Ubwo hari mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeri 2019 mu masaha ya saa kumi za mu gitondo nibwo ingabo z’abakomando ba Hibou Special Force zibumbiye muri Operation Zokola 2 zagabye igitero gikomeye mu birindiro bya FDLR baciye mu rihumye umutwe udasanzwe wa CRAP babasha kugariza ibirindiro bya FDLR bica Lt. Gen Mudacumura na bamwe mu barwanyi bari ibyegera bye muri uyu mutwe.

Lt.Gen. Mudacumura Sylvestre yari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR-FOCA zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse zinagizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yishwe ku wa 18 Nzeri 2019 n’umutwe w’aba komando mu gisirikare cya DR Congo (FARDC).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger