AmakuruImikino

Yannick Mukunzi akomeje kwitwara neza mu kipe ye ya Sandvikens IF

Umunyarwanda Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya gatatu mu gihugu cya Sweden, akomeje guhirwa n’ubuzima muri iyi kipe.

Yannick Mukunzi yageze muri iyi kipe muri Mutarama uyu mwaka avuye muri Rayon Sports, akorana na yo imyitozo igihe kirekire mu rwego rwo kwitegura shampiyona.

Uyu musore ufite igikundiro kinshi hano mu Rwanda, yari yabanje kujya gukora igeragezwa muri iriya kipe birangira ashimwe n’abatoza bayo.

Magingo aya Yannick Mukunzi na bagenzi be bamaze gukina imikino itatu muri shampiyona yabo yitwa Copa Suecia, kandi yose uyu musore yagiye ayitwaramo neza. Ikipe ye by’umwihariko yagiye itsinda iriya mikino yose, bikaba biyishyira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota icyenda.

Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ni yo kipe yonyine imaze gutsinda imikino itatu ya mbere muri shampiyona.

Muri iyi mikino yose uko ari itatu, Yannick Mukunzi yagiye agira amahirwe yo kubanza mu kibuga. Imikino ibiri muri iriya itatu yarayikinnye arayirangiza, mu gihe uwo baheruka gukina yasohotse mu kibuga ku munota wa 79 w’umukino asimbuwe.

Ni umukino ikipe ye yari yamaze kunyagira ikipe yitwa Rynninge ibitego 5-1.

Mu mikino yari yabanjirije uriya wa Rynninge, Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi yari yatsinze Bodens BK FF ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, mu gihe mu w’umunsi wa mbere yari yatsinze Sollentuna ibitego 3-1.

Sandvikens IF igomba izongera kumanuka mu kibuga ku wa gatandatu w’iki cyumweru ikina n’iyitwa Forward muri shampiyona.

Yannick Mukunzi uri mu bakinnyi b’inkingi za mwamba za Sandvikens IF, amaze kuyitsindira igitego kimwe kuva yayigeramo. Ni igitego yatsinze muri Gashyantare uyu mwaka ubwo bakinaga umukino wa gicuti n’iyitwa Hudiksvalls.

Mu bitego 4-1 Sandvikens yatsinze iriya kipe, Yannick Mukunzi yari yatsinzemo icya kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger