Amakuru ashushyeIyobokamana

Yandikiye Perezida Kagame asaba ko ururimi rw’umwuka wera rwakwemerwa mu Rwanda

Apotre Muhire James utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asaba ko ururimi rw’umwuka wera rwakwemerwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda

Ni ibaruwa ifite umutwe ugira uti, “Gusaba ko ururimi rw’umwuka wera rwakwemerwa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.”

Apotre James yasabye ko ururimi rw’umwuka wera rwakwemerwa rukaba urwa gatanu mu ndimi zemewe hano mu Rwanda.

Apotre James yavuze ko yanditse iyi baruwa agamije gushyigikira umurimo w’Imana no gukundisha abantu bose ibyiza by’Umwami Mana.

Yagize ati, “Nanditse iyi baruwa ngamije gusaba ko ururimi rw’umwuka wera rwemerwa rugakoreshwa nk’izindi ndimi ntibibe iby’abarokore bose bikaba iby’abantu bose.”

Yakomeje avuga ko iki ari igitekerezo cye nta tsinda runaka ry’abantu babanje kubiganiraho kandi ko yizeye ko azabona igisubizo kizima.

Gusa yirinze gutangaza byinshi ku bayobozi yaba yarashyikirije iyi baruwa, gusa yiteguye igisubizo aza guhabwa n’abayobozi kuko kugeza ubu nta muyobozi uragira icyo ayimubwiraho.

Apotre Muhire James ni umuvugabutumwa utuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali nkuko bigaragara ku ibaruwa ye gusa yirinze gutangaza idini akoreramo umurimo w’Imana kuko aho ageze bavuga Izina ry’Imana yicara agatega amatwi.

Ibaruwa yandikiye Perezida Kagame asaba ko ururimi rw’umwuka rwakwemerwa mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger