AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Xenophobia: Afurika y’Epfo yavuze ku rugomo ruherutse kuhabera rwibasira abanyamahanga

Mu minsi ishize muri Afurika y’Epfo habereye urugomo rwakorwaga n’Abanyafurika y’Epfo bibasiraga abanyamahanga bakorera ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu, ku buryo benshi basigaye iheruheru, abandi bakahasiga ubuzima.

Agatsiko kibasiye Abanyamahanga baba muri Afurika y’ Epfo kabitewe n’ ubukene n’ ubushomeri kuko Abanyamahanga baba muri Afurika y’ Epfo aribo batunzi, bafite n’ akazi mu gihe ba nyiri igihugu bashonje.

Iryo tsinda risahura amaduka y’ abanyamahanga, bamwe rikabahohotera mu buryo bukabije ku buryo hari abahasiga ubuzima.

Mu mpera z’ icyumweru gishize Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko agiye kohereza intumwa mu bihugu bifite abaturage bibasiwe n’ Abanyafurika y’ epfo.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yashimiye mugenzi we wa Afurika y’ Epfo kuba yahereje intumwa idasanzwe muri Nigeria igasobanura ikibazo cy’ ubugizi bwa nabi bwakorewe Abanya-Nigeria baba muri Afurika y’ Epfo.

Jeff Radebe yabwiye Perezida Buhari ko ubugizi bwa nabi bwakorewe Abanyanigeria baba muri Afurika y’ Epfo atari indangagaciro z’ Abanyafurika y’ Epfo ndetse ko ababikoze badahagarariye umubare munini w’ Abanyafurika y’ Epfo , bivuze ko ababikoze ari abantu ku giti cyabo.

Radebe avuga ko ababajwe n’ imfu z’ abantu 12 baguye muri ibyo bitero by’ abagizi ba nabi. Abapfuye barimo Abanyafurika y’ Epfo 8 Abanyazimbabwe 2.

Akomeza avuga ko Afurika y’ Epfo ishishikajwe no kugarura amahoro iwabo no kwishyirahamwe kw’ Afurika.

Radebe na Buhari, bombi bagaragaje ko Nigeria yagize uruhare mu guhagarika ubukoroni n’ ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’ Epfo, bive ko abirabura bo muri Afurika y’ Epfo batari bakwiye kwitura inabi Abanyanigeria bariyo.

Buhari yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa 10 azasura Afurika y’ Epfo. Radebe afite ikizere ko uruzinduko rwa Perezida Buhari muri Afurika y’ Epfo ruzagira akamaro mu kugarura ituze hagati y’ibihugu byombi.

Urugomo rwakorewe abanyamahanga muri Afurika y’Epfo rwamaganwe n’ibihugu bitandukanye muri Afurika, bitangira guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe byagombaga guhuza ibihugu byombi.

Benshi mu batuye Afurika bagaragaje ko bababajwe cyane n’iryo hohoterwa kugeza naho umuherwe wo muri Nigeria, yemeye gutanga amatike y’ubuntu y’indege kugira abanya Nigeria 600 bari muri Afurika y’Epfo batahe kugeza ubu 200 baakaba barageze mu gihugu cyabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger