AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo wamenya ku nama ya Commonwealth ya 26 izabera mu Rwanda

Inama y’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) iba nyuma y’imyaka ibiri ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango. Kuri iyi nshuro u Rwanda ni rwo ruzakira iyi nama izwi nka CHOGM ya 26 izaba muri 2020.

U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira inama y’umuryango wa Commonwealth, ku wa 20 Mata 2019 , rwahawe kwakira iyi nama ruhigitse ibirwa bya Fiji. Iyi  nama izaba ihuje abakuru b’ibihugu 53 na za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye bigize uyu muryango.

Mu mwaka wa 1949 ni bwo uyu muryango wa Commonwealth wabonye izuba; kubaho kwawo bifite isoko ku bwami bw’abami bw’Abongereza. Uyu muryango wiganjemo ibihugu byari amatware y’ubwami bw’abami bw’Abongereza.

Mu mwaka wa 1884 i Melbourne ni bwo umunyapolitiki Archibald Philip Primrose yakoresheje bwa mbere ijambo Commonwealth. Uyu mugabo wamenyekanye nka Lord Rosebery icyo gihe yari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza. Rosebery yari ashyigikiye cyane amatwara y’ubwami bw’abami bw’Abongereza.  

Mu mwaka wa 1931 itegeko rya Westminster ryemeje ubwigenge bw’ibihigu bine byategekwaga n’abongereza. Ibyo bihugu ni “Dominions” bikaba Australia, Canada, New Zealand na Afurika y’Epfo byaje no kuba ibinyamuryango bya mbere. 

Commonwealth ntiyatanzwe mu bijyanye no kuzamura ubukungu mu bihugu binyanuryango. Ibi bihugu uko ari 53 bigira isoko rusange bihuriyeho. Amasezerano ku isoko rusange afasha abanyamuryango guhahirana nta mananiza. 

Hagiye havugwa mpaka nyinshi bamwe bafuga  ko  uyu muryango ari amayeri Abongereza bakoresheje ngo bakomeze gusigasira icyahoze ari amatware yabo.

mu nyandiko ya ‘The Commonwealth Charter’ igaragaza neza ko amahame y’uyu muryango ashingiye ku kwimakaza umuco wa Demokarasi; kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.  Iyi nyandiko ikomeza yerekana andi mahame nko kwimakaza imiyoborere myiza, uburezi n’ubuzima, uburinganire mu muryango, gushyigikira ubukungu burambye n’ibindi.

Raporo ya International Trade Center yo mu mwaka wa 2013 yerekana ko uyu muryango utasigaye inyuma mu bijyanye n’ubuhahirane. Iyi raporo yerekana kandi ko ubusumbane mu bukungu hagati y’ibihugu binyamuryango mu bitabangamira ubuhahirane.  

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika y’uburasirazuba mu kwakira iyi nama ya Commonwealth nyuma ya Uganda mu wa 2007.

Muri Gicurasi 2019 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko imyiteguro yo ukwakira iyi nama iri ku rwego rwiza.

Yakomeje avuga  ibyumba ibihumbi umunani byo byamaze gutegurwa. Iyi nama iteganyijwe kuzitabira n’abantu bakabaka ibihumbi icumi.  

Kwakira iyi nama iba buri nyuma y’imyaka ibiri, u Rwanda ruzungukiramo byinshi. Icyo buri muntu yihutira kumva mu nyungu zo kwakira iyi nama harimo amafaranga y’amahoteri n’ibindi bizakenerwa mu kwakira aba bashyitsi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izakora asaga Miliyari 20.1 Frw mu kwakira iyi nama.

Muri Mata 2018, Perezida Kagame yitabiriye inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II
Twitter
WhatsApp
FbMessenger