AmakuruImikino

World Cup: Neymar na Firmino bafashije Brazil kugera muri 1/4-Amafoto

Ikipe y’igihugu ya Brazil yakatishije ticket ya 1/4 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya, nyuma yo gutsinda Mexico ibitego 2-0 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza wabaye kuri uyu wa mbere.

Ibitego bya Neymar Jr na Roberto Firmino byo mu gice cya kabiri cy’umukino ni byo byafashije iki gihugu cy’igihangage mu mupira w’amaguru gutera intambwe igana muri 1/4 cy’irangiza.

Neymar kuri ubu ufatwa nk’umukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru yafunguye amazamu ku munota wa 51 w’umukino, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Willian Borges da Silva.

Roberto Firmino winjiye mu kibuga ku munota wa 86 asimbuye Philippe Coutinho yahise abonera Brazil igitego cya kabiri ku munota wa 88 w’umukino cyahise kiyijyana muri 1/4 cy’irangiza aho igomba guhura n’urokoka hagati y’ikipe y’igihugu y’Ubuyapani n’iy’Ububiligi ziza kwisobanura muri iri joro.

Muri rusange amakipe yombi yakinnye umukino mwiza, gusa Mexico yabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere cy’umukino kurusha ikipe ya Brazil.

Ibintu byahindutse cyane mu gice cya kabiri cy’umukino kuko Brazil yacanye umuriro mwinshi ushoboka ku izamu rya Guillermo Ochoa ari na ho ibi bitego 2 byavuye.

Brazil yiyongereye ku makipe ya France, Uruguay, Uburusiya na Croatia yamaze kubona ticket ya 1/4 cy’irangiza.

Brazil yabanje mu kibuga.
Neymar atsinda igitego cya mbere.
Umuzamu Allisson Becker akura Javier Hernandes umupira ku mutwe.
Roberto Firmino yishimira igitego cya kabiri.
Ochoa ufatira Mexico yigaragaje cyane muri uyu mukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger