AmakuruImikino

World Cup: Mbappe yafashije Ubufaransa kugera muri 1/8, Peru irasezererwa

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yinjiye mu makipe yamaze kwizera tike ya 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsinda Peru bigoranye igitego 1-0 ikanahita iyikurikiza amakipe y’ibihugu arimo Misiri, Maroc na Arabia Saudite yamaze gusezererwa muri iyi mikino.

Ni umukino wabereye kuri Yekaterinburg Arena mu mujyi wa Yekaterinburg ukomeje kuberamo imikino y’itsinda rya gatatu.

Igitego cy’umwana muto Kylian Mbappe cyo ku munota wa 34 ni cyo cyafashije ikipe y’umutoza Didier des Champs kwivana mu menyo ya Peru yari yayitendetseho, inahita ikurikira Uburusiya na Uruguay zamaze kwizera tike ya 1/8 bidasubirwaho.

Iki gitego cya Mbappe kandi kimugize umukinnyi muto kurusha abandi w’umufaransa utsinze igitego mu mikino nk’iyi, aciye agahigo kari gafitwe na David Trezeguet watsinze igitego mu gikombe cy’isi cyo mu 1998 Ubufaransa bukina na Saudi Arabia.

Ikipe y’igihugu ya Peru yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego cyane mu gice cya kabiri cy’umukino, gusa birangira abasore b’umutoza Didier Des Champs baryamye ku gitego cyabo.

Ubufaransa buhise buyobora iri tsinda n’amanota 6, mu gihe Peru ihise isezererwa n’ubwo igisigaje umukino umwe ugomba kuyihuza na Australia.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye warangiye Denmark inganyije na Astralia 1-1. Christian Eriksen ni we wari wafunguye amazamu ku ruhande rwa Denmark ku munota wa 7 w’umukino, mbere y’uko Mile Jedinak yishyurira Australia kuri penaliti, hakaba hari ku munota wa 38 w’umukino.

Griezman n’umupira.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger