AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Espange na Portigal bananiwe kwisobanura, Ronaldo yandika amateka

Umukino w’igikombe cy’isi w’itsinda rya kabiri wahuzaga ikipe y’igihugu ya Espagne na Portigal, urangiye amakipe yombi aguye miswi 3-3, Christiano Ronaldo atsinda ibitego 3 wenyine muri uyu mukino.

Ikipe y’igihugu ya Portigal yatangiye uyu mukino yataka, iza no kubona igitego cya mbere ku munota wa 04 w’umukino itsindiwe kuri Penaliti na Christiano Ronaldo, nyuma y’ikosa yari akorewe na Nacho Fernandes mu rubuga rw’amahina.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego Espagne yahise ikanguka, yotsa Portigal igitutu mu rwego rwo kugira ngo ikishyure hakiri kare.

Iyi kipe yahise ikishyura ku munota wa 24 w’umukino ibifashijwemo na Diego Costa, nyuma yo gucenga Jose Fonte agahita atera umupira mu nguni y’izamu ryari ririnzwe na Luis Patricio.

Espagne yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 25 w’umukino, ku mupira Isco yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 34 Iniesta na we yongeye kurekura irindi shoti, gusa umupira uca hanze gato y’izamu rya Luis Patricio.

Portigal yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 43 ibifashijwemo nanone na Christiano Ronaldo, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umuzamu David de Gea umupira awufashe uramucika wigira mu izamu.

Ibitego 2 bya Portigal kuri 1 cya Espagne ni byo byarangije igice cya mbere cy’umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Espagne.

Iyi kipe yishyuye igitego cya kabiri ku munota wa 54 w’umukino ibifashijwemo na Diego Costa, mbere y’uko Nacho Fernandes aterekamo igitego cya gatatu ku munota wa 57 w’umukino, ku ishoti riremereye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu izamu.

Portigal yishyuye iki gitego ku munota wa 88 w’umukino kuri Coup Franc ya Christiano Ronaldo, nyuma y’ikosa yari akorewe na Gerard Pique inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ibitego 3 bya Ronaldo byahise bimwinjiza mu bamaze gutsinda ibitego 3 mu gikombe cy’isi, aho yahise aba uwa 51 umaze gutsinda Ha trick mu mikino y’igikombe cy’isi.

Ikipe y’igihugu ya Iran ni yo ihise iyobora itsinda rya kabiri n’amanota 3, Portigal na Espagne zikurikiraho n’inota 1, mu gihe Maroc ari iya nyuma n’ubusa.

Christiano yatowe nk’umukinnyi w’umukino.
Nacho Fernandes atsinda igitego cya gatatu.
Diego Costa yishimira igitego.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger