AmakuruAmakuru ashushye

RDF: Umusirikare yavuye mu butumwa bw’amahoro ahita yirasa arapfa

Umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda RDF wari ufite ipeti rya Sergeant witwa Rukara Olivier yirashe arapfa mu gihe yari amaze iminsi mike avuye avuye mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu , birakekwako yabitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore we agahitamo kumubisa.

Sergent Rukara Olivier wari uzwi nka Kigingi ari mu basirikare baheruka mu butumwa bw’amahoro, abaturanyi be bavuga ko yari yaje iwe mu karuhuko gato ateganya gusubira ku kazi.

Uku kwiyahura ngo yagutewe nuko ubwo yari avuye mu butumwa bw’akazi hanze yaje asanganirwa n’amakuru avuga ubusinzi n’uburaya bw’umugore we maze kubyihanganira biramunanira akoresha imbunda y’akazi arirasa arapfa.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye Umuseke ko amakuru yo kwiyahura kwa Kigingi bayamenye nijoro cyane umugore we atabaje.

Umwe mu bayobozi ba Rukara mu kazi utifujeko amazina ye atangazwa, yabwiye Umuseke ko Kigingi koko yiyahuye yirashe umurambo we ugahita ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje aya makuru yo kwiyahura k’uyu musirikare. Abaturanyi be bavuga ko mbere y’uko Kigingi ajya mu butumwa bw’amahoro yari afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku myitwarire.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger