AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Abafaransa batsinze Croatia basimbura Abadage ku gikombe

Ikipe y’igihugu y’Abafaransa Les Bleus yegukanye igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyaberaga mu Burusiya, nyuma yo gutsinda Croatia ibitego 4-2 mu mukino wa nyuma waberaga kuri Luzhniki Stadium i Moscow.

Mario Mandzukic ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’Abafaransa, ku gitego yitsinze ku munota wa 18 w’umukino.

Iki gitego Cyaje kwishyurwa na Ivan Persic ku munota wa 28 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Demagoj Vida.

Nyuma y’iminota 10, Abaransa babonye igitego cya kabiri bafashijwe na Antoine Griezman kuri penaliti, nyuma y’uko Ivan Persic yari akoze umupira n’amaboko mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Abafaransa bari imbere n’ibitego 2-1. Muri rusange ikipe y’igihugu ya Croatia yagerageje guhererekanya neza umupira mu gice cya mbere kurusha Abafaransa, gusa Abafaransa bayiruhije kwitwara neza imbere y’izamu.

Ikipe y’igihugu ya Croatia yagarutse mu gice cya kabiri yataka ngo obe yakwishyura, gusa Abafaransa bongera kuyikora mu jisho ku munota wa 59, ku gitego cyatsinzwe na Paul Pogba.

Nyuma y’iminota 6 Abafaransa bongeye gutsinda igitego cya kane babifashijwemo na Kylian Mbappe, ku mupira yari ahawe na Lucas Hernandes.

Croatia yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 69 w’umukino, ku gitego Mario Mandzukic yatsinze ku makosa akomeye y’umuzamu Hugor Loris.

Gutsinda uyu mukino byafashije abafaransa gutwara igikombe cya 2 cy’isi mu mateka yabo, dore ko icyo baherukaga gutwara ari icyo mu 1998 batwaye batsinze Brazil ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger