AmakuruImyidagaduro

Wizkid mu mushinga mushya na Big Tril wamamaye mu ndirimbo “Parte after Parte”

Umuhanzi Wizkid wubatse izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria ari naho akorera umuziki we, yiyemeje gufatanya umushinga na Big Tril wo gusubiramo indirimbo “Parte after Parte” iri mu zikunzwe muri uyu mwaka wa 2019.

Indirimbo “Parte after Parte” ya Big Tril, ni indirimbo yakunzwe na benshi kuva yagera hanze, abakunzi b’umuziki batandukanye cyane cyane abafata umwanya wo kwishimira mu tubyiniro, bakunze kugaragara bidagadura babyina iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo kandi yasusurukije benshi mu birori bitandukanye, ubukwe n’ahandi..).

Umuhanzi Wizkid yageze  muri Uganda aho yagiye ahura n’abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu, bamwe muri bo bakamusaba ko bakorana indirimbo mu rwego rwokurushaho kwagura umuziki wabo hirya no hino muri Afurika.

Kuri iyi nshuro, Wizkid niwe wafashe iya mbere ajya gushimira Big Tril ku bw’iyi ndirimbo ye iri mu zakunzwe cyane muri uyu mwaka ku mugabane wa Afurika.

Ni nyuma y’uko aba bombi bahuriye ku rubyiniro muri Hotel yitwa Mestil, Wizkid amushimira avuga ko yakoze akazi katoroshye ko gukora indirimbo nk’iyi yakunzwe n’abatari bake muri Afurika.

Wizkid na Big Tril bombi basusurukije abitabiriye igitaramo cyiswe “Dirty December” concert.

Uyu muhanzi wo muri Nigeria, yahamagariye abakunzi be n’aba Big Tril,kwitegura Remix ya “Parte after Parte” izumvikanamo ijwi rya Wizkid n’irya Big Tril wari usanzwe ari nyiri iyi ndirimbo.

Biteganyijwe ko Big Tril mu gihe gito azafata rutema ikirere akerekeza muri Nigeria cyanwa muri Leta zuzne ubumwe za Amerika agahura ni mugenzi we Wizkid bagatangira kongera imirongo muri iyi ndirimbo.

Reba indirimbo Parte after parte ya Big Tril

Twitter
WhatsApp
FbMessenger