Amakuru ashushyeImikino

Witakenge wakiniye Amavubi na Rayon Sports yitabye Imana

Uwahoze ari umukinnyi akaba n’Umutoza wungirije muri Rayon Sports, Jeannot Witakenge yitabye Imana kuwa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 nyuma y’iminsi arwariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Witakenge Jeannot yabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports muri Mutarama 2018, asimbuye Ndikumana Hamad Katawuti nawe witabye Imana.

Mu 1999 ubwo yakiniraga Rayon Sports, yajyanye n’Amavubi mu Bubiligi aratoroka asa n’uretse umupira kugera mu 2001 ubwo yagarukaga muri Rayon sports yakiniye umwaka umwe, akerekeza muri Lupopo yo muri RDC.

Witakenge yari amaze igihe kinini arwaye nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 agize ikibazo mu nda akajya kwa muganga bagasanga arwaye igifu, abaganga basaba ko agomba kubagwa nyuma yo koroherwa arataha.

Muri Mutarama uyu mwaka, yongeye kuremba, ajyanwa mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) ari n’aho yari arwariye.

Mu cyumweru gishize, byari byatangajwe ko yitabye Imana, ariko ayo makuru anyomozwa n’umuryango we.

Mbere yo kugaruka muri Rayon Sports nk’umutoza wari wungirije Karekezi Olivier na Ivan Minnaert, yari mu ikipe ya O.C Muungano FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger