AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu uheruka gukora ibara yamaze kugezwa imbere y’ubutabera

Wema Sepetu, Umunya-Tanzaniakazi wabaye Nyampinga w’iki gihugu akanamara mu rukundo igihe kinini n’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze kugezwa imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku cyaha cyavugishije abatari bake aheruka gukora.

Wema Sepetu w’imyaka 30 y’amavuko, akomeje kubihirwa n’ubuzima nyuma y’amashusho ye y’urukozasoni yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sepetu kuri uyu wa kane yagejejwe imbere y’urukiko mpanabyaha rwa Kisutu i Dar Es Salaam.

Uyu mugore yagejejwe ku rukiko saa yine za mugitondo kuri uyu wa kane, ategereza amasaha abiri yose ari bwo yaburanishijwe ku cyaha cyo gusakaza amashusho atemewe ku mbuga nkoranyambaga.

Wema yagejejwe mu rukiko nyamara yari aheruka gusaba rubanda imbabazi kubera ariya mashusho yashyize kuri Instagram ku wa 15 Ukwakira 2018.

Imbabazi yasabye ntizabujije urwego rwa Cinema muri Tanzania kumuhagarika kugira igikorwa na kimwe kijyanye na filimi agaragaramo.

Uru rwego rwashinje Wema Sepetu gusebya igihugu cya Tanzania binyuze muri ariya mashusho ku buryo byanatumye abayabonye bigana imyitwarire ye, ndetse n’imico ye itemewe.

Wema yemeye amakosa ashinjwa, birangira arekuwe nyuma yo gutanga amande angana na miliyoni 10 z’amashiringi ya Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger