AmakuruUtuntu Nutundi

Waruzi ko kuvuga amagambo menshi bishobora gutuma wibasirwa n’indwara nyinshi zidakira? SOBANUKIRWA

Ubushakashatsi bwemeje ko umuntu uvuga amagambo menshi atakaza ubushobozi bwo kugenzura imibereho ye ya buri munsi, agatakaza n’ubushobozi bwo gukomera mu ntekerezo ndetse n’umutwe we ukibasirwa n’indwara zidakira.

Kurangwa n’amagambo y’urudaca bikunze kugaragara kuri bamwe bagahinduka ikibazo kuri rubanda baba baganira mu ruhame, baba batanga ibitekerezo ku byanditswe cyangwa igihe bashaka kugaragaza imbamutima zabo, benshi bakabatahana mu mitwe.

Abahanga bavuga ko kuvuga cyane bigabanya ibikorwa, n’intekerezo zari kwifashishwa umuntu agenzura ibyo akwiye n’ibyo adakwiye kuvuga. Ibi bigaragarira ku bahubuka mu mvugo bakomeretsa abandi kuko batahaye agahenge ubwonko ngo buhitemo igikwiye.

Byatangajwe ko abantu bagira amagambo menshi bazitira ubushobozi bw’ubwonko bubayobora igihe bavuga, bakajya bavuga ibibonetse byose birimo ibyiza bicye.

Nti twakwirengagiza imvugo ivuga ko ibikorwa biruta amagambo cyangwa ya yindi ivuga ko ibikorwa byivugira.

Bivuze ko ushobora kuvugisha ibikorwa. Ibi nanone bishobora gukorwa mu buryo bwiza cyangwa bubi kuko ibikorwa bishobora kuba byiza cyangwa bibi.

Uwavuze ko kuvuga bikwiye gukorwa mbere yo gutekereza ku bigiye gusohoka mu kanwa, yacaga amarenga aburira abantu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibyo tuvuga.

Bavuga ko kuvuga vuba vuba nta kuruhuka bituma umuntu akora amakosa menshi ndetse agatakaza ibyishimo bitangwa n’ibiganiro.

Aba bantu barangwa no gukomeretsa abandi kenshi bakagenda batakaza ubumuntu ku buryo no mu ruhame badatinya kuvuga ibibi ku bandi babangiriza ibyishimo.

Ubumuntu ntibugaragazwa no kuvuga ibibi ku bandi ahubwo ubumuntu ni ukubabazwa nabyo ukabiceceka kubwo kugira impuhwe zabo ukabahishira.

Ikinyamakuru Healthline kivuga ko kwihutira kuvuga bitera kwibagirwa ingingo nyamukuru ivugwaho ukaba wavuga ibidakenewe. Bamwe bakunze kugira ibitekerezo bifatika igihe babinyujije mu nyandiko kuko kwandika bikorana n’intekerezo cyane.

Bavuga ko kuvugana ubwitonzi byongerera ubwonko gukora neza umuntu akareba kure mu byo avuga, agasohora ijambo rikenewe.

Ijambo ribi ryasohotse ntirigaruka ahubwo rigusiga icyasha rigatuma abantu bakugirira urwango, cyangwa bakagufata nk’umuntu utagira ibitekerezo byakubaka abandi.

Abashakashatsi bavuze ku biranga aba bantu bagira amagambo menshi:

  • Kumva ko nta mpamvu yo guceceka
  • .Kugorwa no kubika ibanga cyangwa andi magambo atagenewe imbwirwaruhame
  • Guhakana ko bagira amagambo
  • Kuba nyambere mu gutanga ibitekerezo no ku byo badasobanukiwe ndetse n’ibindi.

Ingaruka igera kuri bamwe barangwa n’amagambo menshi zirimo kugira agahinda gakabije gaterwa no guhindurwa igicibwa mu bandi bahunga ibibavamo bibasharirira. Abashakashatsi bakomoka muri Kaminuza ya Michigan batangaje ko kuvuga vuba vuba cyangwa kurangwa n’amagambo menshi bitera umubyibuho ukabije ku bangavu n’ingimbi kuva ku myaka 13 kugeza ku myaka 16.

Bamwe batekereza ko gusohora ibibarimo no kuvuga ubushobozi bifitemo bituma bakundwa bakubahwa mu bandi, nyamara kwivugira make ugakora cyane bituma uhugira mu bifite akamaro.

Kuvuga amagambo menshi bituma ubwonko budakora akazi kabwo neza ngo bukuyobore kuko bwo bukora neza igihe umuntu atuje akaganira nabwo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger