AmakuruPolitiki

Ingabo z’ u Rwanda zigiye guhabwa indi nkunga n’umuryango w’abibumbye (EU)

Igisirikare cy’u Rwanda RDF kigiye guhabwa indi nkunga n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa zimaze gukora Cabo Delgado.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urateganya guha ingabo z’u Rwanda indi nkunga y’amafaranga, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa zimaze igihe zikorera mu ntara ya Cabo Delgado ibarizwa mu majyaruguru ya Mozambique.

Ikinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi cyatangaje ko inkunga y’amadorali miliyoni 20 (Frw miliyari 25) ari yo EU iteganya guha RDF.

Aya mafaranga yiyongera ku yandi angana na miliyoni 20 z’ama-Euro uyu muryango wahaye u Rwanda mu Ukuboza 2022.

Kuva muri Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi barenga 2000 i Cabo Delgado, mu rwego rwo kugarura amahoro muri iyi ntara yari imaze igihe yarigaruriwe n’ibyihebe.

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza SADC ndetse n’iza Mozambique, zashoboye kwirukana ibyihebe mu turere byari byarigaruriye ndetse zifasha abaturage bari barakwiye imishwaro kongera gutahuka bagasubira mu byabo.

Kuri ubu ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bigeze mu cyiciro cyo gutoza ingabo za kiriya gihugu, mu rwego rwo kuziha ubushobozi bwo kucyirindira ubwo RDF izaba itakibarizwa ku butaka bwayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger