Amakuru ashushye

Wa musore w’ibigango ucungira umutekano Safi ari mu bitaro

Danny the Warrior , umusore w’ibigango ucungira umutekano abahanzi batandukanye baba baje mu Rwanda byumwihariko akaba acungira umutekano umuhanzi Safi Madiba ari mu bitaro.

Uyu musore arwaye Maralia, yahawe igitanda mu bitaro nubwo amakuru avayo avuga ko atarwaye bikomeye, nkuko inshuti yose ibikora Safi ni we urwaje uyu musore umucungira umutekano dore ko uretse no kuba bakorana umwe afata undi nk’umuvandimwe we.

Uyu musore amaze umwaka urenga akorana na Safi   umunsi ku wundi cyane ko ari we umucungira umutekano ariko akenshi bakunze kuvuga ko uretse kuba amufasha ku bijyanye n’umutekano ubundi basigaye bameze nk’abavandimwe. Uretse Safi Madiba ariko uyu musore akunze kwitabazwa mu gucungira abahanzi bakomeye umutekano igihe baba baje mu Rwanda.

Teradignews.rw imwifurike gukira vuba.

Arwaye Maralia ariko ntabwo bikomeye
Uwo wambaye ingofero itukura ni we ucungira umutekano Safi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger