AmakuruImikino

Vincent Kompany yasezeye umuryango mugari wa Manchester City

Nyuma yo gufasha Manchester City gukora amateka yo kwegukana ibikombe bitatu muri uyu mwaka, Vincent Kompany wari kapiteni w’iyi kipe yanditse asezera umuryango mugari wayo.

Ni nyuma y’imyaka 11 yari amaze ayikinira.

Ku munsi w’ejo ubwo Manchester City yanyagiraga Watford ibitego 6-0 ikanatwara igikombe cya FA Cup, Vincent Kompany yayikiniraga umukino wa nyuma nyuma yo kuyigeramo mu mwaka w’imikino wa 2008/09.

Mu butumwa burebure uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, yashimiye City nk’umubyeyi wamuhaye buri kimwe.

Mu byo Vincent Kompany yagaragaje ko yishimira, ni ukurangiza kariyeri ye nk’umukinnyi ikipe ye ihagaze neza cyane. Yashimiye byimazeyo abamubaye hafi mu rugendo rw’umupira w’amaguru yashyizeho akadomo.

Mu bo uyu Mubiligi ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashimiye, barimo abakinnyi yari amaze igihe akinana na bo. Yavuze ko iyo ataza kubagira atari kugera ku byiza yagezeho nka Kapiteni wa Manchester City.

Mu bandi yashimiye barimo Sheikh Mansour usanzwe ari nyiri Manchester City. Kompany yashimiye Mansour nk’uwahinduye ubuzima bwe ndetse n’ubw’abakunzi ba Manchester City ku isi yose. Kompany ntiyanibagiwe Khaldoon Al Mubarak usanzwe ari Chairman wa Manchester City.

Yanashimiye se umubyara Pierre Kompany, umuvandimwe we Francois Kompany ndetse na mushiki we Christel. Kompany kandi ntiyibagiwe umugore we n’abana, umutoza Pep Guardiola wari umaze imyaka itatu amutoza ndetse n’abafana bose ba Manchester City avuga ko bamugaragarije urukundo rudasanzwe.

Mu butumwa bwe, Kompany yavuze ko icyamubabaje ari uko nyina umubyara atagihari ngo abe yaraje kumureba kuri Stade ya Etihad akina.

Ati”  Nakabaye narashimishijwe no kuzana mama umbyara Jocelyn kuri Etihad, nkamubona aririmba indirimbo za Manchester City anicaye iruhande rw’abana banjye n’umugore. Nakifuje ko ambona nishimye, nkina umupira w’amaguru nakundaga ndetse no mu kipe nakundaga. Ariko kandi, nzi neza ko yari kumwe natwe muri ibi bihe.”

Manchester City Kompany yakiniraga, na yo yamushimiye byimazeyo ku byo yayikoreye mu myaka yari imazeyo. Ku bwa Khaldoon Al Mubarak usanzwe ari Chairman wayo, ngo ntawayibereye ingirakamaro mu bayikiniye bose nka Kompany.

Ati” Twagize abantu benshi b’ingirakamaro batanze umusanzu mu kuvuka bundi bushya kwa Manchester City, gusa muri abo bose nta n’umwe w’ingirakamaro kurusha Vincent Kompany. Tumufata nk’umutima w’iyi kipe. Mu myaka irenga 10 yari ayimazemo, yayibereye amaraso y’ubuzima, roho ndetse n’umutima w’ikipe y’ikirenga dufite.”

Vincent Kompany wari umaze imyaka 11 muri Manchester City, yayikiniye imikino 360 ayitsindira ibitego 20. Azahora yibukwa n’abafana b’iyi kipe nk’umukinnyi w’indashyikirwa, dore ko yashoboye gutwarana na yo ibikombe bine bya shampiyona muri bitandatu yatwaye mu mateka yayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger