Amakuru ashushyeImyidagaduro

Uwamamaye nka ‘Papa Shaffy’ muri filime nyarwanda arembeye mu bitaro

Papa Shaffy wo muri filime nyarwanda cyangwa se D’amour Selemani arwariye mu bitaro bya Kaminuza ya Kigali ‘CHUK’ aho arwaye indwara y’impyiko ndetse n’umuvuduko w’amaraso nkuko inshuti ze zibitangaza.

Rwasa yaguye hasi atakaza ubwenge bamujyana kwa mu bitaro bya CHUK arembye ariko ubu ngo ari koroherwa, uyu mugabo yari yaragiye kwisuzumisha mu bitaro byigenga abaganga bamubwira ko afite ikibazo cy’impyiko banamutegeka kujya anwa amazi menshi buri munsi kugira ngo yoroherwe ariko byaje gukomeza kumuzonga. Impyiko ze ngo birasaba ko zizahindurwa kugirango amererwe neza.

Uyu mukinnyi wa filime ngo yajyanywe kwa muganga arembye ariko ngo ubu atangiye kubasha kweguka nibura nyuma y’iminsi itatu ari CHUK ndetse ngo n’uwabishobora yamusura mu bitaro.

Hategerejwe umwanzuro w’abaganga, kuko ashobora koherezwa mu buhinde aho banabonye umuntu uzamuha impyiko.

Uyu mukinnyi wa filime arwariye muri CHUK

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger