AmakuruImyidagaduro

Uwahuje The Ben na Tom Close ntashimishwa nibyo aba bahanzi bamukorera

Jackson’ umusore w’imyaka 32 usanzwe akora indirimbo (Producer) akaba agiye no kuba umuhanzi  yagarutse ku buryo  yakoreye indirimbo za mbere The Ben na Tom Close muri studio ye bagikora umuziki wo guhimbaza Imana (Gospel) ubu kubonana naba bahanzi bombi bisigaye bitagishoboka.

Jackson ushaka no kuba umuhanzi agakora indirimbo yavuze uko yahuje The Ben na Tom Close bwa mbere batara menyana. Yagize ati “Natangiye nkorera The Ben mbere aririmba Gospel nyuma nkorera na Tom Close , Tom nawe yari rimbaga gospel numvise bose ari abahanga  ariko buri umwe abura undi ngo bakore ibintu byabo neza cyane ,Tom Close agarutse muri studio naramubwiye ko hari umwana witwa The Ben uzi kuririmba cyane kandi yagufasha ibintu bikagenda neza cyane bikagera kure, ndabahuza batangira gukorana ibyo bintu byaranshimishije cyane”

Uyu musore wafashije abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda bagitangira umuziki yanagarutse ku mubano n’abandi bahanzi uyu musore avuga ko usibye Rider Man bakiri incuti cyane kuko no mu bukwe bwe yari ahari amubera  umubyeyi w’idini (palle) abandi bo ngo kubonana nabo biragoye.

Yagize at: “Ushobora kubahamagara inshuro nka 30 cyangwa iminsi 30 nta n’umwe uranyitaba” agaruka kuri Tom Close yagize ati ” Nka Tom we rwose ndabizi nimero yanjye ayifite mu mutwe we , kutanyitaba si uko atayizi gusa wenda ni izindi mpamvu ze ,  ariko nakoresheje imbaraga zanjye ,ubushake bwanjye n’ urukundo rwanjye mfite abantu benshi nakoreye bagira ahantu bagera ababyibuka sawa abatabyibuka ntakibazo”

Aramutse ahuye na Tom Close  hari ibibazo ngo yazamubaza “Kwanza nabanza nka mubaza nti uribuka bya bindi twakoze cya gihe ? , Amasezerano wampaye warayubahirije?” kuri The Ben ati “Ben we ntaribi rye” . Jackson avuga ko mu muryago we afitemo abanyamuziki benshi   aho avuga ko Man Martin ari mubyara we ,Nasson akaba murumuna we, Puff G, Didier Touch nabo bafitanye isano.

Ikindi kintu avuga ko  cyamushimishije avuga ko ari  uburyo yakoreye indirimbo Rider Man yitwa “Twaje” ubundi yari agiye kuyikorera itsinda rya UTP Soldiers  ari ko kubera Neg G na bagenzi be bari bagize iryo tsinda batabonetse ayihera Rider Man wenyine ashyiramo igitero cya mbere icya kabiri na bwo ategereza abosore bari bagize itsinda rya  UTP Soldiers  nabwo ntibaboneka, RiderMan ashyiramo igitero cya kabiri,  ayiririmba bwa mbere i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda birangira indirimbo ibaye iya Rider Man ikaza no gukundwa na benshi , bisa naho ariyo  ndirimbo yahereyeho akora umuziki ku giti cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger