AmakuruPolitiki

Umutwe w’ingabo zihariye (Special Forces) wa RDF woherejwe kurwanya abateye u Rwanda

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo mu ijoro ku wa 5 Ukuboza 2018, riramenyesha ko ahagana saa 18h15,  abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi mu murenge wa Kitabi hagapfa abantu babiri.

Abantu umunani bakomerekeye muri iki gitero bahise bajyanwa mu bitaro bya Kigeme, aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi w’ingabo Lt Col Innocent Munyengango avuga ko ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abakoze iki gikorwa bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe.Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi waba wihishe inyuma y’iki gitero.

Yagize ati “Tumaze igihe dukurikiranira bya hafi kariya gace, k’uburyo dutekereza ko ababikoze bazwi. Ingabo zacu zabakurikiye kandi ababikoze barafatirwa ibihano”.

Iri tangazo rya RDF ryizeza abakoresha umuhanda wa Nyamagabe – Rusizi uri nyabagendwa. Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nabwo i Nyaruguru naho abagizi ba nabi batwitse imodoka ya gitifu w’umurenge na moto y’umuturage  ,banateye mu Murenge wa Nyabimata bakiba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Nyuma y’ibyo bitero bishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.

Ibice byegereye ishyamba rya Nyungwe hashize iminsi byibasirwa n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro bahita barihungiramo.

Mu minsi ishize Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro n’abasirikare nyuma yo gusoza imyitozo y’Ingabo mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro , yavuze ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bazabiryozwa.

i Nyaruguru naho abagizi ba nabi baherutse gutwitse imodoka ya gitifu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger