AmakuruPolitiki

“Usibye perezida Museveni nta w’undi muntu urusha ubwenge perezida Kagame”_Gen.Muhoozi

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Gen.Muhoozi Kayinerugaba umaze kumenyekana cyane kubera amagambo akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga , yavuze ko usibye se Yoweri Museveni ntawundi muntu ufite ubwenge bwinshi nka Perezida Paul Kagame.

Yabitangaje mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, aho yifashishije amafoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame yafashwe ubwo yamwakiraga mu biro bye muri Village Urugwiro mu rugendo yariye mu Rwanda mu ntangiro z’uyu mwaka.

Yagize ati “Usibye Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni, nta muntu w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Paul Kagame nigeze menya. Ibitekerezo bye buri gihe biba byuje ubwenge.”

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba si ubwa mbere ashimye ubushishozi bwa Perezida Paul Kagame kuko no mu bihe byatambutse yakunze kuvuga ko ari umwe mu bo afatiraho urugero.

Akunze kwita Perezida Paul Kagame Se wabo, ndetse ni kenshi yavuze ko ari umwe mu ntwari za Afurika ziza ku Isonga.

Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, wigeze kuba utifashe neza, yagiriye uruzinduko mu Rwanda inshuro ebyiri aho ku nshuro ya kabiri yanagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame.

Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 y’amavuko, Muhoozi yanatumiye Perezida Paul Kagame nk’umuntu w’ingenzi kuri we ndetse ari nab wo umukuru w’u Rwanda n’u wa Uganda, bashimangiye ko bifuza ko ibibazo byari hagati y’Ibihugu byabo bigera ku iherezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger