AmakuruImyidagaduro

Havuzwe impamvu umuhanzi The Ben amaze iminsi yambara imyenda y’iroza

Muri iyi minsi umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben akunze kugaragara yambaye imyenda y’iroza isanzwe imenyerewe cyane kwambarwa n’abagorora bo muri gerezeza zo mu Rwanda.

Kuwa Gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022 nibwo hibatswe umuhanzi Jay Polly umaze umwaka atabarutse aguye muri gereza.

Ibyamamare bitandukanye birimo BullDogg, Young Grace, Fireman, Producer Li John, Dj Dizzo n’abandi bari bitabiriye uyu muhango wabanjwe no gushyira indabo ku mva ya Jay Polly i Rusororo aho ashyinguye.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva ya Jay Polly, hatanzwe ubuhamya aho benshi bashimangiye ko atapfuye burundu kuko ibikorwa yasize akoze n’ubu biracyivugira.

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahishuye ko impamvu amaze iminsi yambara imyambaro y’iroza ari mu rwego rwo kwibuka inshuti ye yamugiriye inama mu muziki “Jay Polly” wapfuye bitunguranye ndetse ntanabone uburyo bwo kumushyingura.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022,Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoze igitaramo Rwanda Rebirth Celebration,yambaye umwenda w’iroza.

Ibi se w’umuhanzi Davis D yabigarutseho mu muhango wo kwibuka Jay Polly,ati “Hari umuhanzi wavuze ko yaririmbye yambaye umwenda w’Iroza kugira ngo yisanishe na Jay Polly wabuze ubuzima bwe kandi ariwe wamwigishije akamuhata ati “komeza kuririmba iyi mikoro izagutunga”.nibwo butumwa nashatse gutanga,nisanisha nawe kuko ntabonye umwanya wo kumushyingura uko bigomba.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ati “N’umwana wa mushiki wanjye biranezeza cyane itkea iyo mwibutse,kuko adasize ubusa.Twese tuzava mu isi ariko icyiza n’ugusiga ubuhamya bwiza ku isi.Ukorere umuntu ibyiza kugira ngo nupfa azavuge ati “akiriho yankoreye iki?.”

Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yasabye abari aho ndetse n’abandi bose kuhagera babanye n’umugabo we, kuba hafi abana yasize akazaterwa ishema no kubona bageze aho yifuzaga.

Ati “Hashize umwaka Jay Polly atashye, ntabwo byaba bishimishije kubona abana be babayeho nabi, yabasigiye abavandimwe n’inshuti, yego hari umushinga dufite wafasha aba bana, ndabasabye mube hafi aba bana nabo bazibuke ko Se yabanye n’abantu koko.“

Umuraperi Bull Dogg wabanye na Jay Polly kuva bagitangira umuziki mu itsinda rya Tuff Gang yavuze ko hari amasomo menshi yamwigiyeho.

Ati “Igihe twabanye namwigiyeho kumenya kubana n’abantu no guca bugufi, kera nari umunyamahane nta muntu wamvugiramo ariko nkareba ukuntu andusha ubwamamare andusha no guhura n’ibibazo byinshi we akandusha kumenya uko abyitwaramo gisirikare.”

Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice yavuze ko hari gushakishwa uburyo ibihangano bye byahurizwa kuri konti imwe mu buryo bwo kubisigasira. Yanahishuye ko ari mu biganiro na Producer Li John kuburyo mu mpera z’Ukuboza indirimbo ebyiri mu zo Jay yasize muri sudio zaba zigiye hanze.

Amafoto yo kwibuka Jay Polly

Twitter
WhatsApp
FbMessenger