AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ushinzwe iperereza kuri ruswa mu rwego rw’umuvunyi afunzwe azira kurya ruswa

Umukozi ushinzwe iperereza mu ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa mu rwego rw’Umuvunyi amaze igihe atawe muri yombi azira kwakira ruswa, iki cyaha akaba yaragikoze mu myaka umunani ishize mbere y’uko ahabwa izi nshingano.

Theoneste Komeza akurikiranyweho kwakira ruswa mu 2011 akiri umupolisi w’igihugu, aya makuru Urwego rw’Umuvunyi ngo ntirwari rwayamenye mu gihe yahabwaga akazi. Nyuma yo kumenyekana yatawe muri yombikuko iki kigo kitagombaga kubyihanganira.

Komeza yatsindiye akazi ka “Investigator in Special on Corruption Unit” hagati mu mwaka ushize, hamwe na bagenzi be bari bashya muri uru rwego yarahiriye gukora izi nshingano muri Nyakanga umwaka ushize imbere y’Umuvunyi Mukuru.

Jean Pierre Nkurunziza, umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yavuze ko uru rwego rwahawe aya makuru n’abantu maze rukayakurikirana rugasanga uyu mukozi akwiye gukurikiranwa.

Ati “Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, ntirwabona amakuru nk’ayo ngo ruyihorere n’ubwo ari umukozi warwo.”

Nkurunziza avuga ko mu guha akazi uyu mukozi bagenzuye imyitwarire ye ariko batari bamenye iby’ibi byaha yigeze gukora. Ati “No muri CV ye ntiyigeze ashyiramo ko yabaye umupolisi bivuze ko habayeho kutwihishamo, kuko ntabwo twari kugenzura ibintu tutaketse”.

Mu itegeko rishya rihana icyaha cya ruswa ntabwo gisaza,  mu itegeko rishaje icyaha cya ruswa cyagiraga ubusaze nyuma y’imyaka 10. Nkurunziza ati “bityo rero uru rwego ruracyafite ubushobozi bwo kumukurikirana”.

Uyu mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ubu akurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nubwo ataragezwa imbere y’ubutabera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze  ko Dosiye y’uyu mukozi w’Umuvunyi bayishyikirijwe tariki 11 Werurwe 2019, akurikiranyweho kwakira ruswa. Ngo azaregerwa urukiko mu minsi itanu uhereye igihe dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Nkurunziza avuga ko abanyarwanda bakwiye kwirinda ruswa kuko ibahesha isura mbi igihugu n’umuntu ku giti cye, avuga ko kuba Umukozi w’Urwego rushinzwe kurwanya iki cyaha yagikekwaho batabyihanganira agomba kugikurikiranwaho n’ubutabera.

Nkurunziza ati “abanyarwanda bakwiye gukomeza kugaragaza amakuru kuri ruswa n’akarengane kuko ari akazi k’abantu bose. Iyo tutagira umuntu utubwira amakuru nk’aya (kuri iki kirego) ntabwo twari kuzayamenya”.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo hagati y’imyaka irindwi n’icumi nk’uko amategeko abigena.

Theoneste Komeza afunzwe azira kwakira ruswa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger