AmakuruPolitiki

USA:Polisi ikomeje guhigisha uruhindu imfungwa yahimbye ko yapfuye igatoroka gereza

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika imfungwa ikomeje gushakisha n’inzego z’umutekano nyuma yo guhimba ko yapfuye yitwitse ikaboneraho gutoroka gereza.

Iyi mfungwa ikomeje gushakisha mu buryo bwashyizwemo imbaraga zose zishoboka,nyuma y’aho ibimenyetso byagaragaje ko ibisigazwa bya nyakwigendera byabonetse aho yari afungiye ntaho bihuriye na DNA ziyo mfungwa ahubwo ko arundi muntu wapfuye.

Ubuyobozi bwari bwakiriye amakuru y’uko iyi mfungwa yitwa Tabu Besta yapfuye nyuma yo jwitwikira kuri gereza, ahutwa BrumFauntain muri Amerika y’Epfo, mu kwezi Kwa 5 (Gicurasi)Umwaka ushize wa 2022, mu Cyumweru gishize polisi yavuze ko ibizamini bya DNA byafashwe ku bisigazwa by’umurambo wasanze muri gereza, atari ibye ahubwo ari iby’undi muntu.

Kuwa mbere tariki ya 27 z’uku kwezi, umuvugizi wa polisi muri Afuruka y’Epfo witwa Adrenda Mathe, yabwiye ibiro btaramakuru by’abafaransa ko bakomeje gushaka uwo munyacyaha, ntacike ubutabera ndetse no kumenyesha uko byagenze ngo ahimbe urupfu rwe.

Minisiteri ifite mu nshingano zayo ubutabera,imfungwa n’abagorirwa muri Afurika y’Epfo yadohoye itangazo rihamagarira abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu gufata uyu Tabu Besta Aho Yagize iti”Ntabuye rizasigara ritabirinduwe hashakishwa kumenya uko Tabu Besta yatorotse, tuzakoresha uko dushoboye kose tuyateragure hejuru ndetse hari ingaruka zikomeye ku muntu uzatahurwa ko yagize uruhare mu gutoroka kwe”.

Tabu Besta yari yarahaye izina rya Facebook rapister cyangwa se ufata abantu ku ngufu anyuze kuri Facebook, imwe muri Hashtag yakoreshejwe cyane n’Abanyafurika y’Epfo benshi bavuga ku nkuru y’uyu mugabo #facebookrapist.

Muri 2012 nibwo yahanishijwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu,ubwambuzi no kwica umuntu umwe wamamazaga imideri nk’uko byatangajwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger