AmakuruImyidagaduroInkuru z'amahanga

USA: Hari kwibazwa uko ubuzima bwa Dick Van Dyke buhagaze nyuma y’impanuka

Hari kwibazwa uko ubuzima bwa Dick Van Dyke bwaba buhagaze nyuma yaho Ku wa gatatu tariki 15 Werurwe 2023 ku isaha ya 11: 20 yakoze impanuka y’imodoka i Malibu mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California agakomereka bikabije. Iyo mpanuka yabaye hari hashize imyaka icumi imodoka ye ya Jaguar ifashwe n’inkongi y’umuriro ku muhanda wa 101 hafi y’umujyi wa Los Angeles mu 2013.

Ibyo byabaye ubwo yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Lexus LS 500 mu muhanda ucuramye kandi unyerera kuko hari haguye imvura maze imodoka ye ikaza kubura uburinganire kuko yari afite umuvuduko mwinshi maze akinjira mu rukuta rw’uruzitiro. Umuturage wabonye uko iyo mpanuka yagenze Jason Pennington yabwiye TMZ ko yahamagaye umurongo w’ubutabazi w’abashinzwe umutekano maze akanakura Dick Van Dyke mu modoka yahwerereye kuri diregisiyo.

Mu makuru dukesha ikinyamakuru TMZ avuga ko Abashinzwe umutekano mu mujyi wa Los Angeles batangaje ko nta nzoga cyangwa ibiyobyabwenge yari yanyweye ngo bibe imbarutso ko kandi nta n’ indi modoka yaba yaragize uruhare muri iyo mpanuka. Bagaragaza ko nta n’ undi muntu wakomerekeye muri iyo mpanuka kuko yari wenyine. Van Dick Dyke yarakomeretse bikabije nubwo yahise ahabwa ubutabazi bwihuse n’ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryo muri uwo mujyi wa Los Angeles impanuka ikiba. Gusa kugeza ubu ntabwo bizwi uko amerewe kuko abamuhagarariye batarabasha kuboneka ngo bagire icyo batangaza ku buzima bwe.

Dick van dyke amazina ye ya nyayo ni Richard Wayne Van Dyke ni umukambwe w’imyaka 97 kuko yavutse ku itariki 13 Ukuboza 1925. Yashakanye n’abagore babiri aribo Arlene Silver na Maggie Willet bamubyarira abana bane . Akunzwe kwitwa Mary Poppins kubera Filimi yakinnye yitwa gutyo kuko ari icyamamare mu gukina Filimi z’ibikorwa na Filimi zisetsa. Yamenyekanye kandi mu kiganiro kitwa Dick Van Dyke Show.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger