AmakuruInkuru z'amahanga

USA: Abagera kuri 30 baguye mu bwicanyi bwabereye mu mijyi ya Texas na Dayton

Abantu 29 baguye mu bwicanyi bwabereye mu mijyi ya Dayton na Texas yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri iki cyumweru.

Mu mujyi wa Dayton uherereye muri leta ya Ohio, abantu icyenda ni bo bishwe barashwe; mu gihe abarasiwe ahitwa Walmart store ho muri leta ya Texas ari abantu 20.

Amakuru y’ubwicanyi bwo muri Texas yemejwe na Greg Abbott usanzwe ari Guverineri w’iyi leta, wavuze ko ubwicanyi bwabereye muri kariya gace ari ubwa mbere bukomeye buhabereye mu mateka yaho.

Polisi ya leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko yatangiye iperereza ryo kureba niba buriya bwicanyi bwabaye bufite aho buhuriye n’ibyaha bishingiye ku rwango. Ni ubwicanyi bwabereye mu birometero bike uvuye ku mupaka ugabanya Mexique na leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni iperereza kandi ryamaze kwinjirwamo n’ibiro bya Amerika bishinzwe iperereza, FBI.

Magingo aya umusore umwe w’imyaka 23 y’amavuko wahawe amazina ya ‘Patrick Crusius’ ni we watawe muri yombi akurikiranweho kugira uruhare mu bwicanyi bwo muri Texas.

Ubu bwicanyi bwo muri Texas bwabaye ubwa munani buguyemo abantu benshi muri leta zunze ubumwe za Amerika z’ubu.

Bwabaye nyuma y’amasaha 24 yonyine habaye ubundi bwo muri Dayton ho muri leta ya Ohio bwaguyemo abantu icyenda. Ni nyuma kandi y’icyumweru kimwe umusore ukiri muto arashe abantu batatu muri leta ya California.

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika yasobanuye ubu bwicanyi nk’igikorwa cy’ubugwari/ububwa’.

Perezida Trump abinyujije kuri Twitter ye yagize ati” Ndabizi ko nifatanyije na buri umwe wese muri iki gihugu mu rwego rwo kwamagana igikorwa cy’urwango cyabaye uyu munsi. Nta mpamvu n’imwe ishobora gusobanura ukwica inzirakarengane.”

Magingo aya abaguye mu gitero cyo muri Texas ntabwo bari bamenyekana amazina, gusa Perezida Andres Manuel Lopez yavuze ko batatu muri bo ari abo mu gihugu cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger