AmakuruCover StoryUtuntu Nutundi

Uryama igihe gito ukagira ubuzima bugufi

Matthew Walker, umwarimu(Professor ) wa “Neuroscience na Psychology” muri kaminuza ya California, University of California, Berkeley, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse igitabo ku impamvu umuntu yagakwiye kuryama n’igituma wareka gushimagiza abantu bavuga ko baryama umwanya muto cyane.

Muri twese nta muntu utazi ko kuryama ukaruhuka neza ari ingirakamaro mu buzima bwa muntu,  Walker yanditse igitabo yise “Why we sleep” (Kubera iki turyama), igitabo gishobora gutuma ubuzima buhinduka.

          ♦ Ubundi kuryama bimaze iki

Kuryama ni ngirakamaro ku buryo Walker amaze igihe asaba abaganga kubishishikariza abantu.

Matthew Walker, avuga ko Kurota biraruhura umubiri, usanga kenshi iyo umuntu ananiwe akenera kuryama ngo aruhuke ariko iyo uciyemo kabiri ibitotsi byawe bitarangiye ni hahandi usanga wiriwe mukazi  usinzira buri kanye umutwe ukumva uremereye , akazi kagakorwa nabi.

Umubiri n’ubwonko ntibikora neza iyo umuntu atasinziriye bikwiye. Watekereza iki igihe ubwonko butari gukora neza,.

Indwara nyinshi zidutera, zituruka ku kudasinzira neza, zirimo  nka Alzheimer, kanseri, iz’umutima, ukuvyibuha ukarenza urugero (obésité), iy’igisukari, ingorane zo mu mutwe canke kwiyahura

Ukwiye kuryama bikwiye nijoro niba ukwiye kuzagera muzabukuru ufite ubuzima buzira umuze.

Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko ibinini byo gusinziriza bituma umuntu ashobora gufatwa na kanseri, ndetse bikaba byanakica umuntu.

           ♦ Ubundi igihe gihagije cyo kuryama kingana gite ?

Umuntu akwiye kuryama nibura amasaha arindwi kugeza ku Icyenda. ayo niyo masaha yagenwe n’abahanga mumitekereze ya muntu n’ubumenya muntu

Uryamye amasaha ari munsi y’arindwi, ubushobozi bw’umubiri bwo kwikingira (immunité) buragabanuka, n’ubwenge ntibubashe gukora neza.

Ugumye uri maso amasaha 20, usanga usigaye umeze nk’umuntu wafashe kubisindisha.

               ♦ Abantu baryama igihe gito byagenze bite ?

Iyo urebye ibyegeranyo byinshi bivugwa kubihugu byateye imbere mubijyanye n’ubukungu  usanga abantu benshi baragabanyije igihe cyo kuryama benshi bavuga ko ari ugukora cyane kwaba gutera ibi, nyamara biyibagiza ko nyamara kugira ngo umuntu akore neza agomba kuba yaruhutse neza.

Muri rusange dukora amasaha menshi, tukamara igihe kirekire tujya cyangwa tuva ku kazi. Tuva murugo hakiri kare mu gitondo, tugataha iijoro, kandi ugasanga ntaho umwanya w’inshuti ntukiboneka . Kuba hamwe n’umuryango,ukisanga umwanya wo kuryama wagiye.

Ubwiye abantu ko usinzira amasaha icyenda, bavuga ko uri umunebwe. Kuri bamwe na bamwe kurota ntibabifata neza ,ugasanga  abantu bashimagiza abantu baryama igihe gito nijoro. Nta muntu ukwiye kunenga umwana ngo ni uko yaryamye kuko kuryama birakenewe cane kugira ngo umwana akure.

Ikosa rinini abantu bakora, nuko bumva ko igihe bataryamye neza bashobora “kugaruza iryo tiro” borangera gusinzira nyuma. Ntibishoboka. Ibitotsi si nka banki, aho ushobora kugira amadeni nyuma ukayishura.

Icyiza ni ukugira gahunda zibikorwa byawe ukamenya igihe uryamira igihe ukorera akazi ugashyira ibintu kuri gahunda buri kimwe kikagira umwanya wacyo ugikwiye.

Nibyiza ko umuntu aryama ahantu hari urumuri ruke kuko bituma umuntu asohora ikinyamubiri cyitwa “mélatonine” gifasha umuntu kuryama neza. Ariko  usanga hari abakunda kuryama bacanye amatara nka nijoro  cyangwa bakaryama barangaje umuryango ku manwa iyo urwo rumuri rugeze ku muntu wari usinziye bihagarika iyo “mélatonine”.

Hari abantu bakunda kuryamira cyane ibi nabyo sibyo kuko umuntu ugira gahunda ntaryamira aryama ku amasaha yagennye ariko nayo atari munsi ya Arindwi cyangwa Icyenda twavuze haruguru ibyo bimufasha gushyira gahunda ze kumurongo , Si byiza kuryamira cyane kuko nabyo bitera ubunebwe. Buri kintu gikwiye gukorwa mugihe cyayo umwanya wacyo wakigeneye. Abantu bagakwiye kugira ingengabihe y’ibikorwa byabo byaburi munsi.

Ushaka kumenya byinshi ku mpamvu umuntu akeneye kuryama  wasoma iki gitabo
Matthew Walker
Twitter
WhatsApp
FbMessenger