AmakuruUrwenya

Urwenya abafana bo mu Rwanda bazamuye nyuma yo gutandukana kwa Messi na FC Barcelona

Umukinnyi w’ikimenyabose ku Isi ariwe Lionel Messi, ubu byamaze kwemezwa ko atakiri umukinnyi w’ikipe ya FC Barcelona yatangiye gukinira akiri umwana muto kuva mu mwaka wa 2003.

Gutandukana kwa Lionel Messi na FC Barcelona kwakunze kuvugwa cyane ariko bikarangira bitabaye, ikindi kandi n’abafana ubwabo ntibabyiyumvishaga ko byashoboka kuko uyu mukinnyi n’ikipe byari nk’umwana na Se dore ko yayigezemo muri 2003.

Ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 5 Kanama 2021, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona bwemeje ko bwatandukanye bidasubirwaho na Lionel Messi bitewe n’ubwumvikane butagize icyo butanga ku masezerano mashya hagati yabo.

Nyima y’uku gutandukana, abafana bo mu Rwanda batangiye guhwihwisa ko uyu rutahizamu yaba yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Gasogi United aho yaba aje kunganira ubusatirizi bwayo.

Ku ifoto itari iyanyayo irigucicikana ku mbuga nkoranyambaga, iragaragaza Lionel Messi ahagararanye na KNC ari nawe muyobozi mukuru wa Gasogi United, basa naho bamaze gushyira umukono ku masezerano.

Nyima y’ibi haje ubutumwa bwitiriwe ubuyobozi bwa Gasogi United, bunyomoza aya makuru aho bwahakanye ko nta gahunda yo gusinyisha Lionel Messi ihari 😂.

Uyu mwaka ni bwo amasezerano ye yageze ku iherezo muri Barcelona ariko nk’uko byari bisanzwe, amasezerano ye kuyongera byarangiye byanze bitewe n’ikibazo cy’amafaranga.

Messi yahembwaga Miliyoni 600 z’Amanyarwanda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryari ryasabye iyi kipe ko uyu mukinnyi kugira ngo yandikwe mu bakinnyi bazakina La Liga agomba kubanza kugabanyirizwa umushahara.

Barcelona ifite ikibazo cy’amikoro kuva Covid-19 yagera ku Isi aho yagiye igabanya imishahara y’abakinnyi ndetse byagombaga gukomeza no muri uyu mwaka.

Lionel Messi yiyambuye umwenda wa Barcelona amaze kuyikinira imikino 520 ayitsindira ibitego 474 ubu ibisigaye ni amateka. Messi arakomeza kuba ntakipe afite kugeza igihe azabona ikipe yerekezamo mu mwaka ugiye kuza.

Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021, FC Barcelona yatangaje ko impande zombi (Messi na Barcelona) zibabaye cyane bitewe n’uko Messi atandukanye n’iyi kipe yamwifuzaga cyane kandi nawe akaba yifuzaga gukomeza kuyikinira. Iyi kipe yashimiye byimazeyo Messi ku kazi keza yabakoreye mu myaka yose amaze muri iyi kipe.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger