AmakuruImyidagaduro

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Prince Kid ruhita rumukatira

Ejo Kurwa Mbere, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Dieudonné wamenyekanye cyane nka Prince Kid, akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe akomeje kuburanishwa ibyaha bifitanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda).

Umwe mu bacamanaza b’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama wasomye imyanzuro, yavuze ko yavuze ko Ishimwe azakurikiranwa ku byaha bibiri afunzwe, ari byo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Yavuze koku birebana n’icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso bifatika byatuma agikurikiranwaho.

Yavuze ko ubuhamya bw’umutangabuhamya uri mu bitabiriye Miss Rwanda 2020 butagize ibimenyetso bihagije byashingirwaho ngo Ishimwe akurikiranwe ku gusambanya umuntu ku gahato, ariko ibindi bimenyetso bifatika birimo amajwi n’ubutumwa bw’uwabaye Miss Rwanda bigize impamvu zo kumukurikirana ku byaha bibiri.

Ni muri urwo rwego Urukiko rwanzuye ko agomba gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ryimbitse ku byaha akurikiranyweho ataribangamiye mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ishimwe uburana ahakana ibyaha byose yarezwe, yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo kuko bivuze ko ahita yambara imyambaro yagenewe abagororwa, kuko azaba atagifungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi nk’uko byari bimeze.

Biteganyijwe ko ubujurire buzabera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urubanza rw’ubushize rwabereye mu muhezo ku wa 13 Gicurasi, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’abatangabuhamya ndetse umucamanza yavuze ko hari amakuru yagombaga kuvugwamo atagenewe abaturage muri rusange.

Prince Kid yitabye urukiko bwa mbere taliki ya 11 Gicurasi, ariko urubanza ruhita rusubikwa kuko umwunganira mu by’amategeko yavugaga ko atarashyikirizwa dosiye y’uwo yunganira ngo abanze ayisuzume.

Yatawe muri yombi ku wa 26 Mata akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye abitabiriye amarushanwa y’ubwiza yategurwaga n’Ikigo ayobora akaba ari na we wagishinze guhera mu 2014.

Mu myaka isaga umunano yakoresheje ayo marushanwa, kuri ubu yari amaze kuba mu bikorwa bikomeye bikurikirwa n’abantu benshi buri mwaka.

Nyuma y’ifungwa rye, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ayo marushanwa n’yambura ububasha n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up cyatayeguraga.

Kuri ubu Miss Elsa Irasdukunda wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, na we afungiwe kugerageza kubangamira iperereza rikomeje kuri Prince Kid, idosiye ye na yo ikaba yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Dieudonné wamenyekanye cyane nka Prince Kid, akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe akomeje kuburanishwa ibyaha bifitanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda).

Umwe mu bacamanaza b’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama wasomye imyanzuro, yavuze ko yavuze ko Ishimwe azakurikiranwa ku byaha bibiri afunzwe, ari byo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Yavuze koku birebana n’icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso bifatika byatuma agikurikiranwaho.

Yavuze ko ubuhamya bw’umutangabuhamya uri mu bitabiriye Miss Rwanda 2020 butagize ibimenyetso bihagije byashingirwaho ngo Ishimwe akurikiranwe ku gusambanya umuntu ku gahato, ariko ibindi bimenyetso bifatika birimo amajwi n’ubutumwa bw’uwabaye Miss Rwanda bigize impamvu zo kumukurikirana ku byaha bibiri.

Ni muri urwo rwego Urukiko rwanzuye ko agomba gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ryimbitse ku byaha akurikiranyweho ataribangamiye mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ishimwe uburana ahakana ibyaha byose yarezwe, yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo kuko bivuze ko ahita yambara imyambaro yagenewe abagororwa, kuko azaba atagifungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi nk’uko byari bimeze.

Biteganyijwe ko ubujurire buzabera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urubanza rw’ubushize rwabereye mu muhezo ku wa 13 Gicurasi, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’abatangabuhamya ndetse umucamanza yavuze ko hari amakuru yagombaga kuvugwamo atagenewe abaturage muri rusange.

Prince Kid yitabye urukiko bwa mbere taliki ya 11 Gicurasi, ariko urubanza ruhita rusubikwa kuko umwunganira mu by’amategeko yavugaga ko atarashyikirizwa dosiye y’uwo yunganira ngo abanze ayisuzume.

Yatawe muri yombi ku wa 26 Mata akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye abitabiriye amarushanwa y’ubwiza yategurwaga n’Ikigo ayobora akaba ari na we wagishinze guhera mu 2014.

Mu myaka isaga umunano yakoresheje ayo marushanwa, kuri ubu yari amaze kuba mu bikorwa bikomeye bikurikirwa n’abantu benshi buri mwaka.

Nyuma y’ifungwa rye, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ayo marushanwa n’yambura ububasha n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up cyatayeguraga.

Kuri ubu Miss Elsa Irasdukunda wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, na we afungiwe kugerageza kubangamira iperereza rikomeje kuri Prince Kid, idosiye ye na yo ikaba yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

Twitter
WhatsApp
FbMessenger