AmakuruImyidagaduro

Urukiko rwatangaje ibikurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa dosiye za Miss Elsa

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwatangaje umunsi Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, agomba kwitabiraho agatangira guhatwa ibibazo ku byaha akurikiranyweho kuva yatabwa muri yombi.

Uru rukiko rwemeza ko uyu Nyampinga ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano azitaba urukiko kuwa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022, adasize mugenzi we Nasira wamufashije gufudika iby’izo mpapuro.

Kugeza ubu biravugwa mu rukiko bazasubirirwamo ibyo baregwa, bavuge niba babyemera cyangwa babihakana.

Uyu Nasra ni Noteri bivugwa ko yagize uruhare mu guhimba inyandiko ubushinjacyaha bukurikiranyeho Miss Iradukunda.

Uyu mukobwa ubwo yafatwaga Yari yagiye gusenga bitangazwa ko yabangamiye iperereza Ubugenzacyaha bwakoze kuri Ishimwe Dieudonnée uzwi nka Prince Kid umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe itagura Miss Rwanda.

Uyu Ishimwe we ubu yagejejwe mu rukiko aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Elsa Iradukunda agifatwa kuwa 8 Gicurasi 2022, yabanje gufungirwa kuri station ya RIB i Remera.

Icyo gihe Dr Murangira Thierry uvugira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko uwari we wese uzabigaragaramo nawe azakurikiranwa.

Kugeza ubu Ubushinjacyaha bufite dosiye ya Elsa Iradukunda bwakiriye ku taliki 13, Gicurasi, 2022 burayisuzuma mbere yo kuyishyikiriza urukiko, akaba azarwitaba mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira kuri uyu wa 23, Gicurasi, 2022

Twitter
WhatsApp
FbMessenger