AmakuruImyidagaduro

Urujijo ku mafoto ya Jose Chameleone ari mu mwambaro w’abarangije Kaminuza

Umuhanzi Jose Chameleone yatunguranye yambaye ikanzu y’abarangije Kaminuza kandi ngo atarigeze akandagiza ikirenge ku ishuri buvugwa ko yarangirijemo.

Nyuma yaho Jose Chameleone ashyiriye ahagaragara amafoto ye yambaye umwambaro wambarwa n’abanyehuri barangije Kaminuza muri Kyambogo University, abanyeshuri bo muri iyi kaminuza batunguwe cyane  no kumubona muri uyu mwambaro kandi batarigeze bamubona yiga habe na rimwe.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza ya Kyambogo University babwiye itangazamakuru rikorera muri Uganda ko batunguwe cyane ko kumubona nk’uwarangije kaminuza bizemo kandi ari ubwa mbere bahamubonye.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko uyu muhanzi yaba yari ari gukora amashusho y’indirimbo atari arangije amasomo ye muri kaminuza ya Kyambogo University nkuko byatangajwe.

Ikindi ni uko hari abavuga ko kuba atarigeze akandagira mu ishuri yiga hamwe n’abandi banyeshuri atari ikibazo kuko bishoboka ko yaba yarize muburyo bugezweho bwo kwiga  biciye kuri murandasi (Distance and online courses ), aho umunyeshuri yiga atari muri class agakurikira amasomo ye yibereye iwe cyangwa ahandi biciye kuri mudasobwa ye.

Kugeza ubu uyu muhanzi ntacyo aratangaza kuri aya mafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga , niba koko yarangije Kaminuza , muri Kyambogo University.

Abanyeshuri batunguwe no kubona Jose Chameleon yambaye ikanzu yabarangije kaminuza atarigeze akandagiza ikirenge muri kaminuza

Hari abaketse ko Jose Chameleone yaba yari ari gukora amashusho y’indirimbo bisanzwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger