AmakuruImyidagaduro

Urujijo ku mafoto agaragaza Bruce Melodie yakoze ubukwe bw’agatangaza(YAREBE)

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za hano mu Rwanda, ububigikomeje guhererekanwa na benshi ni amafoto y’umuhanzi Bruce Melodie, amugaragaza yakoze ubukwe bw’agatangaza.

Benshi mu bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto, baribaza niba Bruce Melodie yaba yasezeranye n’umugore we banafitanye abana cyangwa yaba ari azagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

Mu minsi yashize hari hagiye hanze amafoto y’umusore witwa Rocky usobanura Film amugaragaza ari gusezerana n’umukobwa ndetse bamwe bemeza bashize amanga ko uriya musore yakoze ubukwe bwa nyabwo.

Gusa nyuma byaje kumenyekana ko yari amafoto yo mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula ubu yanamaze kujya hanze.

Aya mafoto ya Bruce Melodie na yo ntagushidikanya ni agaragara mu mashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi igiye kujya hanze.

Aya mafoto agaragaza Bruce Melodie yambaye isuti y’urwererane ndetse namugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho

Amakuru yizewe avuga ko indirimbo izagaragaramo ariya mashusho, ari iy’urukundo ifite aho ihuriye n’ubukwe mu gihe uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Sawa sawa yakoraye n’umuraperi w’ikirangirire muri Tanzania uzwi nka Khaligraph Jones.

Ibibaye mucyumweru gishize akoze igitara muzamahanga cyatumiwe abahanzi batandukanye harimo Khaligraph Jones nabandi batandukanye

Nigitaramo cyitabiriwe nabakunzi bumuziki benshi, kibaba cyaragenze neza nkuko yabifuzaga, aho bruce merodie yashimiye umuhanze Amag The Black batangiranye umuziki baka bari bamaran ye imyaka 10 bakiri kumwe mumuziki nyarwanda.

Izindi nkuru wasoma

Christopher Muneza yatanze ubutumwa bukomeye kuri Bruce Melodie

Clemy Umuhire yaciye impaka kubahanzi bakorera umuziki hanze ya Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger