AmakuruPolitiki

Urugendo rw’amateka: Perezida Museveni aje i Kigali nyuma y’imyaka igera kuri 6 atahakandagira

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na we ari mu nzira yerecyeza i Kigali mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth, akaba aje mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu atahaheruka.

We ubwe abinyujije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, Yoweri Museveni, yatangaje ko na we yerecyeje i Kigali.



Mu butumwa bwe yagize ati “Nerecyeje muri Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) iri kubera i Kigali mu Rwanda.”

Ubutumwa bwa perezida Museveni

Ubu butumwa bwa Museveni buherekejwe n’ifoto imugaragaza yurira rutemikirere idasanzwe ya Kajugujugu idatandukanye cyane n’izimenyerewe ku ngabo.

Inkuru yindi wasoma

Perezida Museveni warumaze imyaka 6 atagera mu Rwanda azaza mu nama ya CHOGM

Twitter
WhatsApp
FbMessenger