AmakuruImyidagaduro

Urugendo rwa Harmonize n’umukunzi we basuye Parike ya Serengeti (Amafoto)

Harmonize n’umukunzi we w’umutaliyanikazi Sarah bagiye mu kiruhuko muri parike ya Serengeti nyuma y’ibitaramo Harmonize amazemo iminsi aho yaherekezwaga n’uyu mukunzi we. Muri ubu butembere bakaba baraherekejwe na nyina wa Harmonize

Harmonize na Sarah baherutse i Kigali mu gitaramo cy’iminsi ibiri Harmonize yari  afite mu Rwanda gusa byavuzwe ko aba bombi baba batarumvikanye dore uyu Sarah atigeze aherekeza Harmonize i Musanze  nkuko bisanzwe bigenda mu bitaramo Harmonize akora ntanjya asigana n’umukunzi we.

Uyu mukobwa Sarah  yari yarifuje gutemberana na Harmonize muri iyi parike mu rwego rwo gufata akaruhuko ndetse n’umwanya wo kwisuzuma. Aba bombi basuye ibikorwa bitandukanye biba muri iyi parike iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya  Tanzania harimo inyamaswa n’ibindi bitandukanye biba muri iyi parike.

Mugihe cyashize Harmonize yavuwemo n’umunyamakuru witwa Maina wakageni ukorera igitangazamakuru cyitwa classic105  agaragaza arikumwe na nyina ubyara uyu musore ku mbuga nkoranyambaga ze.

Bafata ka selfie hamwe na manager wa Harmonize witwa Mr Puaz ubwo bari mu butembere kuri pasika muri parike iri hariya mu gihugu cya Tanzania yaherekeje umuhungu we n’umukazana gutembera

Harmonize yatandukanye na Jackline Wolper umukinnyikazi wa filime bahoze bakundana kubera umubano yari atangiye kugira bwihishwa  n’uyu mutaliyanikazi Sarah dore ko na nyuma yitandukana ryabo  Harmonize yahise yisangira Sarah  kugeza ubu urukundo rwabo rukaba rukomeje kubaka indi ntera gusa benshi muri Tanzania bakunze kuvuga ko Harmonize cyangwa se Kondeboy yaba yarakurikiye amafaranga kuri uyu mukobwa ibintu bombi bahakanye kenshi.

Harmonize na Sarah bakigera muri parike bakiranywe ibyishimo byinshi
Ibihe byari byiza ku mpande zombi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger