AmakuruAmakuru ashushye

Urubanza ruregwamo abakekwaho kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo rwasubitswe

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo abakobwa batandatu n’umugabo umwe bakekwaho gukubita no kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo.

Urukiko rwasubitse urubanza kuberako bamwe mu baregwa nta babunganira mu mategeko bafite kandi bo bifuza kunganirwa, ni umwanzuro wafashwe n’urukiko kubera ko kugira umwunganizi mu mategeko ari uburenganzira bw’uregwa.

Abaregwa ni Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu.

Bivugwa ko abo uko ari batanu bashutse mugenzi wabo Uwimana Sandrine akajya kubasura, bakaza kumuhohotera bamushinja gutwara umusore w’umwe muri bo. Baramukubise bagera naho bashaka kumukata bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga.

Urubanza rwatangiye ahagana saa yine n’iminota mike kuri uyu wa Kane, abaregwa basomerwa imyirondoro yabo mu rubanza rwabereye mu ruhame ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Abanyamategeko ba Umulisa Gisele na Umuhoza Rosine, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu bo bari bitabiriye iburanisha.

Mukamana Sandrine wakorewe icyaha ntiyabashije kugera aho urubanza rwabereye icyakora umwunganizi we mu mategeko yavuze ko yavuye mu bitaro aho yari arwariye.

Ku ruhande rw’abaregwa, basabye ko urukiko rwaha umwanya abadafite ababunganira bakabanza bakababona, bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uwunganira Uwimana wakorewe icyaha mu kindi kirego gisaba indishyi z’akababaro, yavuze ko abaregwa bamaze igihe bazi urubanza bityo kuba nta bunganizi bafite byaba ari ukwigiza nkana. Yasabye urukiko ko rwafata icyemezo cyo kuburanisha urubanza.

Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko kuba nta bunganizi bafite ari ugushaka gutinza urubanza kuko kuva mu bushinjacyaha babajijwe bunganiwe, bakibaza uburyo bihinduka ku munota wa nyuma.

Abanyamategeko bunganira bamwe mu baregwa bavuze ko nk’uko amategeko abiteganya, kuba baburana bunganiwe ari uburenganzira bwabo, basaba urukiko ko rwabaha umwanya abatunganiwe na bo bakabanza bakabona ababunganira.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwafashe umwanzuro wo guha amahirwe ababurana yo gushaka abunganizi bityo urubanza rwimurirwa kuwa Mbere tariki 9 Werurwe 2020 saa mbili za mu gitondo.

Abaregwa bose bari bitabye urukiko

Uru rubanza rwari rwitabiriwe na benshi
Shaddy Boo ari mu baje kumva uru rubanza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger