AmakuruPolitiki

UPDF yavuze ukuri ku kuba Gen. James kabarebe yarigeze kuba Minisitiri w’ingabo muri Uganda,inakomoza kukuba yaba ifasha TPFL

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahakanye ibirego gishinjwa byo gufasha umutwe wa TPFL urwanya ubutegetsi bwa Ethiopia, cyamagana ibivugwa muri iyi raporo birimo ko General James Kabarebe yabaye Minisitiri w’Ingabo muri Uganda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye yanyomoje bimwe mu bikubiye muri iyi raporo yasohotse mu ntangiro za Gicurasi ariko ikaba yashyizwe ku rubuga rwa Scoop NZ.

Umuvugizi wa UPDF yagize ati “Icya mbere Uganda yose nta hantu na hamwe ihana imbibi na Ethiopia nk’uko abanditse iyi raporo babigaragaje…

Icya kabiri, James Kabarebe ntiyigeze aba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, icya gatatu, Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo ntiyigeze ahura n’ushinjwa Gen Akol Koor. Bombi ntibigeze na rimwe bahura nta n’umwe uzi undi.”

Iki cyegeranyo cyakozwe n’urubuga rwa YouTube Zehabesha Original, kivuga ko Igirikare cya Uganda gitoza uyu mutwe wa TPLF aho UPDF ishinjwa gufatanya na Leta Zunze Ubumwe za America.

Iyi raporo ivuga ko USA yahaye uyu mutwe miliyoni 200 USD y’inkunga inyujijwe kuri Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Iyi raporo kandi ivuga ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, ari we uyobora uburyo bwose bwo kugeza inkunga kuri uyu mutwe.

Iki cyegeranyo kigaragaza abasirikare 20 ngo bafasha uyu mutwe, kivuga ko Gen James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, ngo ari we ushinzwe imyitozo muri uyu mutwe wa TPLF.

Iyi raporo iyo igeze kuri Gen James Kabarebe, ivuga ko yahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, ari na byo byatumye Umuvugizi wa UPDF avuga kuri uyu musirikare mukuru ufite ibigwi mu Rwanda mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no mu karere kose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger