AmakuruAmakuru ashushye

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya USA na Koreya ya ruguru

Igihugu cya Koreya ya ruguru cyamaze kwiyemeza ko gishobora guhagarika ibiganiro cyateguraga kugirana na Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’uko Koreya ya ruguru igiriye amakenga y’uko ishobora kuba iri kugambanirwa n’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Koreya y’Epfo.

Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya ruguru na Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika bateganyaga kugirana ibiganiro muri Kamena, byari biteganyijwe kuzabera muri Singapore.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, ni bwo leta ya Pyongyong yatangaje ko itakitabiriye ibi biganiro byagombaga kubera muri Singapore ku wa 12 Kamena uyu mwaka.

Koreya ya ruguru yafashe iki cyemezo nyuma y’uko perezida Trump atumvikanye na  John Bolton usanzwe ari umujyanama we mu by’umutekano ku buryo bwakoreshwa kugira ngo Koreya ya ruguru yemere burundu umugambi wo kureka gukora intwaro za kirimbuzi.

Ku bwa Bolton, we yifuzaga ko hakoreshwa uburyo nk’ubwakoreshejwe kuri Libya ireka gucura intwaro muri 2003, bwbaye n’intandaro y’urupfu rwa Muammar Gaddafi muri 2011, mu gihe Trump we yabonaga ko bitashoboka bijyanye n’uko Koreya ya ruguru ifite igisirikare gikomeye.

Ni mu gihe kandi hamaze minsi hakorwa imyitozo ya gisirikare ihuriwemo n’ingabo za Amerika ndetse n’iza Koreya y’epfo, bityo Koreya ya ruguru ikaba iyifata nk’imyiteguro yo kugira ngo ibi bihugu byombi biyitere.

Ibi byatumye kandi iki gihugu gisubika ibiganiro cyateganyaga kugirana na Koreya y’Epfo mu minsi iri imbere.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize perezida Kim Jong-un yari yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Koreya y’epfo Moon Jae, mu ruzinduko rw’amateka perezida wa Koreya ya Ruguru yari yagiriye muri Koreya y’Epfo nyuma y’imyaka isaga 60.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger