Amakuru ashushye

Umwiherero ushobora gusiga bamwe mu bayobozi bavuye ku kazi

Amezi atandatu arashize Dr .Edourd Ngirente agizwe Minisitiri w’intebe nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari amaze gutorerwa kuyobora u Rwanda . Ku nshuro ya mbere  Minisitiri w’intebe yitabiriye umwiherero w’abayobozi b’igihugu wabereye ahabera imyitozo ya gisirikare  i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Haganiriwe byinshi ndetse Perezida Paul Kagame yibutsa abayobozi ibyo bagomba gukora.

Muri uyu mwiherero hagarutswe ku bibazo bigenda bigaragara mu miyoborerere ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame anagaruka ku bayobozi bishyira hejuru aho kugira ngo bakemure ibibazo by’abaturage.

Perezida Paul Kagame umwanya munini yawumaze abwira abayobozi ko bagomba kujya bava mu biro bakajya guhura n’abaturage bakumva kandi bagakemura ibibazo byabo. Bimwe muri ibyo bibazo ahanini ni ibijyanye n’Isuku nkeya , imirire mibi, ikimenyane , ruswa n’ibindi.

Muri uyu mwiherero ntabwo Perezida wa Repubulika , Paul Kagame yishimiye igisubizo cya Minisitiri w’imiyoborere, Minisitiri w’Ubuhinzi kandi banibanze kuri Minisitiri w’ibikorwa remezo.

Abandi bagarutsweho ni Minisitiri w’ Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ubwo baganiraga ku kibazo cy’isuku nkeya ndetse n’abana bo mu mihanda ubwo bari muri uyu mwiherero i Gabiro.

Perezida Paul Kagame yavuze ko  abayobozi bagomba guhangana n’ibi bibazo kandi bakabishakira igisubizo kirambye aho kugira ngo ahangane n’abaminisitiri.

Yagize ati:“Ndabibutsa ko  tugiye guhangana n’ibi bibazo  muri iyi minsi, ibyo mu byitegure, ariko mbere ya byose  ngiye kugenzura  Abaminisitiri badakora ibyo  bagomba gukora.”

Paul Kagame kandi yasabye Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abashaka kumuyobya bitwaje ko ari mushya muri Guverinoma.

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kudatega amatwi abayobozi n’abajyanama bamubuza gufata umwanzuro ukwiriye bamubwira ko ibyo ashaka gukora atari ko bikorwa bitwaje ko ari mushya.

Yagize ati “Minisitiri w’Intebe ni mushya ariko ntabyo yambwiye, nshobora kumuvugira ibintu akaza kumbwira ati koko byabayeho, ariko niba bitarabayeho biri mu nzira. Icya mbere buriya azagira abajyanama bamubwira bati ibyo ntabwo bikorwa hano, ajye gukora ikintu kizima bamubwire bati oya aha si ko bigenda, bakagira batya bakamwitambika imbere.’

Yakomeje agira ati “Cyangwa yajya gukora ikintu kubera ko afite amatwara mashya, ngo cisha make, buretse, ntudusanze aha se? Ubu wowe uzanye ibintu biri aho bikabya. Niba batarakugeraho bazakugeraho ariko reka mbe nkwibiye ho gato, ntuzabyemere. Uzabyange. Hari ibintu bikwiye gukorwa uko tubizi, uko bikwiye gukorwa ibindi abaguha inama ngo ibyo uzanye ni ibiki, ngo uvuye muri Banki y’Isi uzanye amahame ari aho, ngo genda buhoro, ngo itonde […] uzabyange.”

Yasabye kandi abayobozi kurangwa n’umuco wo kureba kure, bakareka gukora ibintu biciriritse mu gihe cyose babifitiye ubushobozi bwo gukora ibyisumbuyeho.

Paul Kagame yanihanangirije abayobozi biremereza ngo abaturage babaramye

Perezida Kagame yakebuye abayobozi barenga 300 bitabiriye Umwiherero wa 15, abasaba kurangwa n’umuco wo kwicisha bugufi bashyira imbere akazi bashinzwe aho gutegereza ibyubahiro.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi, umwanya yagaragaje nk’igihe cyo kwisuzuma ngo ibyo bakora bijyane n‘ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage babategerejeho.

Kuri uyu wa Kane bwo yavuze ko hari abandi bava mu biro, bajya hanze begereye abaturage bigasa n’aho ubuzima bwahagaze, hagashyirwa imbere uburyo bari bwacyirwe mu cyubahiro.

Ati “Iyo yamanutse ni nk’aho ijuru ryaguye. Aramanuka ukagomba kubyumva ko yaje ntimunatware umwanya muganira icyamuzanye cy’akazi ahubwo ibintu byose bigahagarara ukagomba kumwakira. Ibintu byose bigahagarara n’abari mu biro bakabivamo hagati aho n’uwamanutse aragenda bakamukinga rwa rukuta rw’abamwakiriye akabona ibyo gusa ibiri inyuma yagakwiye kuba abona ntabyo abona […] bakakwereka ibyo bashaka ko ubona.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko ibi bintu yagiye abibona kenshi, ndetse anitsa cyane no ku bayobozi bakorera ku jisho bagashyira mu nshingano ibibareba ari uko bari busurwe gusa.

Hari abayobozi barangwa no gukunda ibyubahiro

Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi gucika ku muco wo gukunda ibyubahiro no gukorera ku jisho, buri wese agashyira mu bikorwa inshingano ze aho guta umwanya mu bidafite agaciro.

Ati “Protocole mugira ni umuco mubi. Ugasanga abantu batanu biruka bashaka intebe imwe y’umuntu umwe. Umuntu umwe, abantu batanu biruka inyuma y’intebe gute? Ntimwitwa ngo muza muri bus, abantu bari mu bus imwe ari cumi […] ntabwo ndazigenderamo ariko nzi ibibamo.”

“Hari ugomba kwicara aha abandi bakirunda ku ruhande rumwe, abantu baremereye ntabwo […] ugasanga Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ararwana n’abari muri bus ngo arashakira Minisitiri we intebe. Niba itarimo uravamo ujye mu yindi, kureba ko intebe ya minisitiri irimo ni ukugira ngo bigende bite?”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaze kurambirwa n’uyu muco ndetse hari benshi yagiye yihanangiriza akababwira ko adashaka ko bakomeza kurangwa nawo ahubwo ko bakwiye kwita ku nshingano zabo mbere yo gusaba ibyubahiro.

Ati “Ubwo mureba mbasubiriramo ibi, nirinze kuvuga amazina, nirinze kubaha ingero ngo mvuge kanaka, nature amazina […] hari n’abari hano nabwiye ubwanjye, mfata telefoni nkamubwira ngo nzongera kubona wemera ko bagukorera biriya, umunsi nzongera kubibona bizajya kuba nakwirukanye.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo Minisitiri runaka ava mu butumwa bw’akazi mu mahanga, yamanuka ku kibuga cy’indege ugasanga abayobozi bandi bagiye kumwakira, abapolisi bafite amapeti nabo baretse izindi nshingano bakajya kumureba, ‘bakiruka inyuma ya Minisitiri usohotse mu ndege.’ Aha yahise abasaba kureka gukunda ibyubahiro ahubwo bagakora ibyo bashinzwe.

Perezida Paul Kagame yanagarutse ku Insengero 700 ziherutse gufungwa mu mujyi wa Kigali

Yavuze ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’

Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”

“Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko akajagari nk’aka gaterwa n’icyabuze mu muco, mu mibereho n’imikorere. Yongeyeho kandi ko unagasanga ahantu henshi abantu barenzwe buri wese yikorera icyo yishakiye.

Igikorwa cyo kugenzura insengero kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano. Uru rwego ruvuga ko insengero zafunzwe zasabwe guhagarika ibikorwa byazo kugeza igihe zizuzuriza ibisabwa byose.

Mu Karere ka Kicukiro hamaze gufungwa insengero 156 muri 352; muri Gasabo hafunzwe 355 muri 699 naho muri Nyarugenge izimaze gufungwa ni 203 muri 300.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger