AmakuruAmakuru ashushye

Umwe mu bayobozi b’umutwe wa ADF yishwe na FARDC

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Richard Kasonga yatangaje ko umwe mu bayobozi b’umutwe wa ADF witwa Mukubwa Islam yiciwe mu gitero cyagabwe ku barwanyi b’uyu mutwe mu gace ka Beni kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019.

Mukubwa Islam yari umwe mu bayobozi batatu bakuru b’umutwe wa ADF ukomeje kwica abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Beni ho mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) Mukubwa Islam yiciwe mu mirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba FARDC kuri uyu wa Gatandatu .

Uyu akaba abaye umuyobozi wa kabiri w’umutwe w’inyeshyamba wishwe kuva igisirikare  cya Congo gihagaurukiye guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.

Umutwe wa ADF kimwe n’indi mitwe yose ibarizwa muri iki gihugu yagiye yica abaturage b’abasivili ndetse benshi bava no mu byabo. Muri uku kwezi dusoje umutwe wa ADF wishe abagera kuri 75 muri Beni bituma havuka n’imyigaragambyo aho abaturage batwitse ibirindiro by’ingabo za MONUSCO bazishinja kuba ntacyo zikora ngo zirwanye aba barwanyi ba ADF.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger