AmakuruInkuru z'amahanga

Umwe mu bantu 19 bareganwa na Donald Trump yemeye ibyaha ashinjwa

Umwe mu bantu 19 bareganwa n’uwahoze ari Perezida w’ Amerika, Donald Trump witwa Scott Hall yemeye ibyaha bitanu ashinjwa byo gushaka kwivanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo abaye uwa mbere wemeye ibyaha aregwa, by’uko yashatse kugira uruhare mu bikorwa bya Donald Trump byo kwivanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika mu 2020.

Uyu mugabo wemeye ko yagize uruhare muri ibyo bikorwa muri Leta ya Georgia. Yasubikiwe igihano, atanga ihazabu ya 5000$ ndetse yemera kuzatanga ubuhamya mu manza ziri imbere.

Yashinjwaga ibyaha birimo ubugambanyi mu gutesha agaciro inzego za leta, ubujura bwa mudasobwa no gutunga impapuro z’itora binyuranyije n’amategeko. Ibyo byose ashinjwa ko yabikoze ashaka kwifashisha ibyo bikoresho kugira ngo agaragaze ko muri Leta ya Georgia habayemo ibibazo mu buryo itora ryakozwe, ibintu byari bigamije gushyigikira ibyo Trump yavugaga icyo gihe.

Scoll Hall ni umwe mu bantu bari bishyikirije Gereza ya Fulton mu ntangiriro za Kanama

Twitter
WhatsApp
FbMessenger