AmakuruImikino

Umuzamu Sebwato Nicholas yongereye amasezerano muri Mukura VS

Umunyezamu w’umugande ukinira ikipe ya Mukura VS, Sebwato Nicholas yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yambara umukara n’umuhondo.

Uyu munyezamu wari warasoje amasezerano y’imyaka 2 muri Mukura VS, yari amaze igihe muri Uganda aho yari mu biruhuko, akaba ari nako yaganiraga na Mukura VS.

Ibiganiro byabanje gutinda kuko iyi kipe yari mu biganiro n’undi munyezamu na we ukomoka muri Uganda, Tamale Simon ariko akaba yaraje gusinyira Rayon Sports.

Ikindi cyatindije ibiganiro ni uko uyu munyezamu yasabaga iyi kipe miliyoni 12 nka ’recruitment’ ndetse n’umushahara wa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ibintu Mukura VS yavugaga ko itabona.

Uyu munyezamu wageze mu Rwanda ejo hashize, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yemeye gusinya imyaka 2 maze agahabwa ’recruitment’ ya miliyoni 8 akaza ahembwa ibihumbi 800 Frw buri kwezi.

Mukura VS ikaba yafashe iya mbere mu gutangaza ko uyu munyezamu wabafashije mu myaka 2 ishize yongereye amasezerano y’imyaka 2.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger