AmakuruPolitiki

Umuyobozi wa Police y’ u Rwanda yageneye ubutumwa urubyiruko rw’ Abanyarwanda ruba i Rwotamasimbi

Umuyobozi wa Police ukuriye ibikorwa byo guhuza Police n’ abaturage Commissioner Bruce Munyambo yageneye ubutumwa urubyiruko rw’ Abanyarwanda baba ku mugabane w’ Uburayi n’ Amerika.

Ni urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryitwa Rwanda Youth Club of Belgium. None ku wa 11 Nyakanga 2023 ryasuye Ikicaro Gikuru cya Police y’ u Rwanda ku Kacyiru.

Muri uru ruzinduko rwa none rwari rwitabiriwe n’ urubyiruko mirongo itandatu. Ni uruzinduko risanzwe rikorera mu Rwanda buri mwaka muri gahunda rwise Rwanda Youth Tour.

Bagamije gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’imikorere y’inzego z’igihugu zitandukanye.

Aragira ati: “Bitewe no kuba inzego z’umutekano zarakoreshejwe na Leta mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatumye abaturage bazitakariza icyizere.

Niyo mpamvu nyuma ya Jenoside byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bwo gukorana bya hafi n’abaturage mu gucunga umutekano kugira ngo hongere kubakwa icyizere ku nzego nshyashya zashyizweho.”

Yongeyeho ati: “Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo hose mu gihugu.

Mu gucunga umutekano w’abaturage Polisi yibanda ku mikoranire n’abaturage mu bikorwa byo gukumira ibyaha, ndetse n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’inzira yo gushimangira ubwo bufatanye.”

Yakomeje agira ati: “Polisi y’u Rwanda kandi ikorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo; Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano,  DASSO, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha,  irondo, amakipe yo kurwanya ibyaha mu mashuri, ba Ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ibyaha barimo abahanzi, abafashamyumvire, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.”

Yakomeje avuga ati: “Polisi y’u Rwanda ntiyita ku baturarwanda gusa kuko ikorera no hanze y’igihugu, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Kimwe no mu Rwanda, aho abapolisi boherejwe mu butumwa, bakomeza ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo: gutanga amaraso yo gufashisha indembe kwa muganga, gukora umuganda rusange, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga ubuvuzi ku buntu ku batishoboye n’ibikoresho by’ishuri.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger