AmakuruAmakuru ashushye

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arasiwe i Maputo

Uwari umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, Louis Baziga yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo ahitwa Matola , arasirwa mu modoka ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Kanama 2019.

Bivugwa ko ahagana saa tanu z’igitondo aribwo Baziga yarashwe ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike , yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yemeje aya makuru avuga ko abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bava mu madoka barimo  baramurasa.

 “Niko byagenze bamaze kumurasa mu kanya. Byabaye nka saa tanu na mirongo itanu. Niwe wayoboraga Diaspora hano. Abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bava mu madoka barimo  baramurasa.”

“Bavuye mu modoka baramurasa uko ari batatu, nibo bavuye mu modoka, ntabwo turamenya abo aribo cyangwa niba hari abandi bari barimo, nta kintu turamenya kuko nibwo bikiba.”

Kugeza ubu Inzego z’umutekano muri iki gihugu  zatangiye iperereza hashakisha abihishe inyuma yikigikorwa.

Si ubwa mbere abantu bagerageza kwica uyu mugabo kuko mu 2016 yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu. Mu kiganiro yigeze kugirana  n’igitangazamakuru cyo mu Rwanda, ‘Igihe’  yatangaje byinshi ku bantu bashatse ku mwivugana yagize ati

“Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”yakomeje avuga ko uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira.

Muri Nzeri uwo mwaka Abanyarwanda batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo muri Mozambique barimo babiri bahoze mu gisirikare, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura uwo umugambi wo kwica Baziga.

Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.

Muri Werurwe 2018 undi Munyarwanda witwa Hitimana Vital wakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomereka bikomeye, ajyanwa mu bitaro.

Louis Baziga yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Murwa Mukuru wa Mozambique, aho yari afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’iguriro ry’imiti (Pharmacie).

Imodoka Baziga yarimo
Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger