AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ari muri Malawi

Kuwa bere nibwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yahuye na mugenze  Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr George Kainja bagirana ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’izi nzego zombi harimo no guhanahana amakuru ku banyabyaha.

Ni ubufatanye buzibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhanahana amahugurwa ku mpande zombi.

Bugamije kandi gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi mu mwaka wa 2019, akubiyemo ibijyanye no guhugurana, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi ya Malawi nawe aheruka mu Rwanda muri Kamena, 2021.

IGP Munyuza  yagaragarije mugenzi we wa Polisi ya Malawi ko uku guhura bigaragaza  umuhate n’imibanire bikomeye mu bufatanye mu mutekano hagati ya Polisi ya Malawi na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “ Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku Isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi”

Muri ibi biganiro inzego zombi zaganiriye ku zindi ngingo zirimo guhahana amahugurwa n’ubunararibonye, ibibazo bijyanye n’umutekano byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi, mu Karere no ku mugabane muri rusange.

Polisi y’u Rwanda yemereye Polisi ya Malawi kuzohereza ba ofisiye bakuru kuzaza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

IGP Munyuza avuga ko u Rwanda ruha agaciro ibikorwa n’ibihugu byo ku mugabane wa Africa mu gukemura ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe itemewe cyane cyane iy’intagondwa.

CP Joseph Costa Habyara na CP Mujiji Rafiki bari mu baherekeje IGP Dan Munyuza

Yavuze ko igihe ari iki cyo guhura kuko kimwe n’ahandi ku Isi, mu gace k’Uburasirazuba bwa Africa no mu Majyepfo yayo hari kwiyongera imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke.

Yagize ati “Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira kwiyemeza gukorera hamwe cyane cyane mu mahugurwa mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Nta gushidikanya ibi bihe Isi yabaye nk ‘umudugudu ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’ibi by’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu. ”

IGP Kainja we yavuze ko  amasomo yize ubwo aherutse mu ruzinduko hano mu Rwanda mu kwezi gushize agiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere serivisi za Polisi ya Malawi.

UImuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi Dr George Kainja ubwo yari ari mu Rwanda

Yagize ati: “Mu nama iheruka mu Rwanda twiyemeje gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi. Uruzinduko rwanyu mu gihugu cyacu ni mu rwego rwo gushimangira ubwo bushake bizanatanga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

Avuga ko amasezerano y’ubufatanye atanga icyerekezo cy’ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye.

Ati “Inama no kubaka ubushobozi ubwabyo ntabwo bizatsinda ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe nihatabaho gukomeza guhanahana amakuru. Tugomba gukoresha uburyo dufite kugira ngo turebe ko duhanahanye amakuru ku gihe. Ibi kandi ni ingenzi mu kurwanya imitwe ya Islam y’iterabwoba irimo guhungabanya abaturanyi bacu ba Mozambique.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ubwo yakiraga mugenzi we wa Malawi wari wasuye u Rwanda muri Kamena, 2021

Avuga ko Leta ya Malawi na Polisi ya Malawi by ‘umwihariko bazakora ibishoboka byose kugira ngo iriya mitwe itsindwe.

Mu ruzinduko rwe muri Malawi, IGP Munyuza yaherekejwe na Commissioner of Police( CP) Egide  Ruzigamanzi, Commissioner of Police( CP) Rafiki Mujiji na Commissioner of Police( CP) Joseph Costa Habyara.

Akamaro ko gukorana na Malawi mu gukumira iterabwoba ryo muri  Mozambique

Gushaka guhashya imitwe y’iterabwoba iri muri Mozambique ukabifashwamo na Malawi ni amayeri meza. Ni meza kubera ko iyo urebye imiterere ya Malawi usaga ari igihugu gisesetse muri Mazambique uturutse mu Majyaruguru yayo.

Amajyepfo ya Malawi asesetse mu Majyaruguru ya Mozambique k’uburyo usanga Malawi iri hafi kugera rwagati muri Mozambique.

Ikindi ni uko ikiyaga  cya Nyasa gikora kuri ibi bihugu byombi gishobora kuba icyambu abagizi ba nabi bakoresha bava muri Mozambique bambuka bagana mu Ntara za Malawi zirimo Mangochi, Chipoka, Salima, Ntchisi, Mzuzu ndetse bakaba bagera no mu Murwa mukuru  wa Malawi witwa Lilongwe.

Izindi nzira zica ku butaka zihuza Mozambique na Malawi ni umuhanga uva ahitwa Muloza, ukagera ahitwa Mocuba muri Mozambique, undi ukava Nayuchi na Chiponde ukagera muri Mozambique ahitwa Cuamba.

Imodoka zitwara abagenzi kandi zishobora kuva  ahitwa Blantyre zigaca Mulanje zikagera Muloza. Zivuye muri Muloza zigera ku mupaka wa Mozambique nyuma y’urugendo rw’ikilometero kimwe n’igice ukagera ahitwa Milange.

Ubishatse wava muri aka gace, ugakomeza muri Mozambique mu bice bya Mocuba, Quelimana na Nampula.

Ahandi hantu hahuza Mozambique na Malawi ni mu bice bya Cuamba, Mangochi na Chiponde

Ushobora no guca ahitwa Liwonde ukagera Nayuchi ugatunguka Cuamba.

Mu magambo avunaguye, imiterere ya Mozambique na Malawi ituma abagizi ba nabi bari mu gihugu kimwe baba bashobora kwinjira mu kindi haramutse hatabayeho uburyo buhamye bwo kubakumira.


Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger